Digiqole ad

Danny Nanone yatanze 500.000 frw mu kigega cy’Agaciro

 Danny Nanone yatanze 500.000 frw mu kigega cy’Agaciro

Danny Nanone ni umwe mu baraperi bari muri Guma Guma bahabwa amahirwe yo kuba banayegukana

Umuraperi Ntakirutimana Mudhathiru uzwi nka Danny Nanone mu muziki, yatanze amafaranga ibihumbi Magana atanu (500.000 frw) mu kigega cy’Agaciro mu rwego rwo kubimburira abandi bahanzi anabibutsa ko bakwiye kugira uruhare muri gahunda za Leta.

Danny Nanone ni umwe mu baraperi bari muri Guma Guma bahabwa amahirwe yo kuba banayegukana
Danny Nanone ni umwe mu baraperi bari muri Guma Guma bahabwa amahirwe yo kuba banayegukana

Mu gitaramo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 cyabereye i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki ya 4 Kanama 2016, Danny Nanone yavuze ko yemeye ayo mafaranga. Anavuga ko agomba kuyatanga muri iki cyumweru dutangiye.

Gutanga ayo mafaranga, ngo ni ikintu yari amaranye igihe kinini ku mutima. Bityo kuba yarisanze mu bahanzi 10 bakunzwe mu Rwanda bari mu irushanwa rya Guma Guma kandi bahembwa buri kwezi, nibwo yumvise ko agomba guhigura uwo muhigo.

Danny Nanone yabwiye Umuseke ko ikigega cy’Agaciro kitareba abantu runaka. Ahubwo ko ari gahunda ireba buri munyarwanda wese ufite umutima ukunze igihugu kandi unagendana na gahunda za Leta.

Ati “Nahiguye umuhigo nari maranye igihe ku mutima wanjye. Kuko ni n’amahirwe kuba hari umushahara mbona wa buri kwezi mu gihe ndi muri iri rushanwa numvaga rero ritarangira ntakoze ibyo niyemeje”.

Uyu muraperi yakomeje avuga ko kuba atari ayobewe ko yafata ayo mafaranga akayajyana kuri compte abandi bayatangaho. Ariko kuba yarayatanze ku mugaragaro, bwari uburyo bwo kubimburira undi muhanzi wese ufite icyo gitekerezo.

Ku nshuro ya gatatu Danny yitabira iri rushanwa ariko mu myaka itandukanye, ari mu bahanzi bahagarariye injyana ya HipHop muri iri rushanwa kandi banahabwa amahirwe menshi yo kuba yanaryegukana.

Primus Guma Guma Super Star mu nshuro eshanu imaze kuba n’iyi ya gatandatu irimo kuba, imaze kwegukanwa n’abaraperi babiri. Muri abo akaba ari Riderman na Jay Polly.

https://www.youtube.com/watch?v=ou0a_PRM3t8

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish