Digiqole ad

Iyi Sabato ishobora gusiga habatijwe Abadivantisiti bagera ku bihumbi 100

 Iyi Sabato ishobora gusiga habatijwe Abadivantisiti bagera ku bihumbi 100

Umubatizo wagutse wabereye i Gisenyi mu Kivu, ku musozo w’Amavuna.

Ubuyobozi bw’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa kariindwi ku Isi buratangaza ko iyi sabato ishobora gusiga babatije Abakirisitu bagera ku 100 000.

Umubatizo wagutse wabereye i Gisenyi mu Kivu, ku musozo w'Amavuna.
Umubatizo wagutse wabereye i Gisenyi mu Kivu, ku musozo w’Amavuna.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa internet “adventist review” rw’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa 7 ku Isi, Ubuyobozi bw’iri torero bwatangaje ko nyuma y’ivugabutumwa ryagutse rizwi nk’Amavuna ryakozwe hagati y’itariki 13-28 Gicurasi, abantu benshi bihannye ibyaha bakemera kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza wabo.

Duane McKey wari ushinzwe ariya mavuna yavuze ko mu gihe cy’ibyumweru gusa, Amavuna yasoje hamaze kubatizwa abantu 97,344, gusa ngo bakaba bizeye ko iyi Sabato yo ku itariki 04 Kamena, isiga imibare igeze ku bihumbi 100 kuko ngo hari abari bacikanywe batabatijwe.

Agira ati “Turimo kubona umubatizo munini/wagutse mu mateka y’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi. Ubundi intego yari ukubatiza abantu ibihumbi 60, ni kuvuga abantu 30 kuri buri hantu hakorerwaga (site) y’Amavuna, dore ko twari dufite ahakorerwaga amavuga hagera ku 2,200 mu gihugu hose.”

McKey akavuga ko nubwo intego yari ibihumbi 60, ngo basengeraga kugeza ku bantu ibihumbi 100 none ibyo basengeye bigiye gusohora muri iyi weekend.

Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 ku Isi, buvuga ko mbere y’aya Mavuna, mu Rwanda hari Abadivantisiti bagera ku bihumbi 720, bivuze ko ubu bagiye kurenga ibihumbi 820, ni hafi 7% by’Abanyarwanda bose.

Soma inkuru bifitanye isano: Mu mavuna yari amaze ibyumweru 2, Abadivantisiti bagera ku 90.000 barabatijwe.

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Amen

    • Mumenye neza ko umubatizo muhawe ariubutumwa bwiza umwami yesu abahanye ngo mubugeze mumpande zose . nimuhumurize umutryango wange niko uhoraho avuze nimuwuhumurize . muruhuka isabato nkabakunda ahiko kandi musome neza izayi 58:06 inkuru nziza yo muriyiminsi niho izingiye . ngaho mugende mwere imbuto . Ezra Mpyisi muti turagukunda.UWITEKA abahire

  • Ibi bintu nidanger nukubyitondera

  • Ubukristu bw’ikivunge ndumva itorero ry’abadventistes ari ryo bugezeho. Bajye bareba ababushyize imbere guhera igihe cy’abakoloni icyo basaruye. Abanyarwanda ni abahanga. Iyo babonye idini ryishyikira i bukuru, bariyoboka ku bwinshi, ngo barusheho kugira amahoro, n’inkunga z’imibereho zibagereho. Nifurije abo bene Data ibihe byiza.

    • Niko bamye wibarenganya. Abakuru batubwira ko ngo baje babaga inka (ku bwinshi) bagaha abantu inyama hariya za Gitwe (ariho bakomoye izina Abahrika); kugirango babone abayoboke benshi; kandi koko babigezeho. Gusa sinamenya niba ubwo barabaga bayobotse Kiristu-umwami cg niba barabaga bayobotse Inyama-umwami.

      Ngayo ng’uko iby’iwacu ni inshobera-mahanga.

      • Mana ikomeye Mana giraneza nkweretse abantu bose batabona ko igihe gisohoye kandi ko ibimenyetso byose byamaze kuboneka ntanakimwe gisigaye ngo ubahumure amaso kandi ubahe kugira amatsiko yo kumenya no gusobanukirwa ubuhanuzi bwo mu byahishuwe na Daniel kandimana ubahe gusobanukirwa ko bibiriya ari iyera yose kandi yandikiwe abantu bose nta muyahudi ntamuyuda kandi Mana bahe gusobanukirwa amategeko yawe yose no kuyakurikiza,kwa nowa baribadamaraye maze umwuzure urabatungura bahe kumenyako nubu kurimbuka kwegereje maze bakizwe mwizina rya Yesu christ umwami wacu nibyonsabiye buriwese mwizina rya yesu amena

  • Zakayo urankishe peeeeeeeee!!! Ngo
    Inyama mwami? Nubindi yesu yarababwiyengo Mariko 7-7 bansengera ubusa baribeshya abansenga kuko inkigisho bigisha namategeko yabantu.kd nayohana mubatiza yababwiyeko we abatiza abantu mumazi hazaza undi ubatirisha umwuka numuriro,none ababo niba batajya basoma bibilia? Sha nabinyama mwami koko.

  • Ni Ukuri Izina Ry’Imana Rihabwe Icyubahiro!

  • Amen

  • Muzongere muduhe imibare nyuma yumwaka kuri aba babatijwe niba bazaba bakingana gutyo

  • Umurimo w’Imana ukomeje gutera imbere kandi ni mugihe Yesu agiye kugaruka tukimurwa, tukava muri iyi Si y’imiruho, amaganya, kurira, kubabara, gupfusha,………………………………

  • dusengere kugirango mwuka wera amanukire ababana bato mubyumwuka kandi abarinde gucibwa intege ningabo satani abateza JP bazaba nabo barabyaye abandi kuko imana yabahinduye izanabakoresha kd ibabyaze umusaruro mwizina rya yesu

Comments are closed.

en_USEnglish