Digiqole ad

Miss Sharifa yatanze imashini zidoda 12 ku bakobwa babyariye i wabo

Umuhoza Sharifa witabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 ahagarariye Intara y’Amajyaruguru akaza kwegukana amakamba abiri arimo kuba igisonga cya kane cya Nyampinga ndetse no kuba ariwe wakunzwe cyane kurusha abandi ‘Miss Popularity’, yahaye imashini zidoda 12 Association yitwa ‘Icyerekezo’ ihuriwemo n’abakobwa babyariye mu ngo zabo bigatuma bacikisha amashuri.

Miss Sharifa yatanze imashini zidoda 12 ku bakobwa babyariye i wabo
Miss Sharifa yatanze imashini zidoda 12 ku bakobwa babyariye i wabo

Iki gikorwa yakoze kikaba ari umwe mu mishinga yari yaranerekanye mu gihe abakobwa bose uko bari 15 bagombaga kwerekana ibyo bazakora igihe yaba yegukanye iryo kamba.

Miss Sharifa akaba yaravugaga ko azarwanya ibibazo abo bakobwa bahura nabyo kubera kubyarira mu ngo no kuba batarabashije kwiga ngo barangize amashuri yabo.

Kuri uyu wa kane tariki ya 5 Kamena 2016 mu Mujyi wa Musanze ari naho atuye, akaba yaragejeje izo mashini kuri abo bakobwa. Mu byo yavuze, yabasabye ko bagomba kuzikoresha neza ku buryo zizababyarira umusaruro ugaragara.

Yagize ati “Ntabwo byari byoroshye kubona umuntu wakwemera kuntera inkunga y’izi mashini twatanze. Ariko byaje kugera aho ndamubona ari nayo mpamvu twazitanze uyu munsi. Kimwe mu byo nteganya, ni uko aba bagore bose bagomba kwiga kudoda ku buryo mu gihe cya vuba bazaba banatangiye kwiga ibijyanye n’ubugeni”.

Miss Sharifa yakomeje avuga ko agiye gushaka uburyo ubuyobozi bwa’Akarere ka Musanze bwamufasha gushakira aho abo bakobwa babyariye mu ngo zabo bakorera. Ku buryo bizajya binorohera ushaka kubagana akaba yamenya aho abasanga bitari ukujya mu mago yabo.

Miss Sharifa n'abo bakobwa
Miss Sharifa n’abo bakobwa

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Good job girl.

  • Woooooooow byiza miss Sharifa turagukunda kuko uri umunyarwanda udategereje inyungu

  • miss nuyu ureke joly

  • Aho bukera uramurya ituru kabisa, arahuzagurika ntazi ibyo arimo n’ibyo gomba gukora. Byaramutunguye, nk’uko nyina yabibwiye itangazamakuru. Mu gihe we ari muri etage ya x aho arimo kuganira na Minister L. Mushikiwabo, wowe urimo guha imashini zidoda utwo twana twabyaye utundi twanda mbona twagwingiye (wenda ubu hakaba harimo n’uturwaye bwaki). Keep it up, uri umukobwa; nagiye nkurikira steps zawe igihe cyose gusa nkukundira ko ugaragara nk’uwaba yicisha bugufi, ni wowe unkwiye, ninjye nkukwiye !

Comments are closed.

en_USEnglish