Digiqole ad

Abahisha aho imibiri yajugunywe muri Jenoside bazahanwa n’amategeko – IBUKA

 Abahisha aho imibiri yajugunywe muri Jenoside bazahanwa n’amategeko – IBUKA

Abo muri Famille Imena ubwo bibukaga Abatutsi bitazwi aho baguye muri 2015

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtali Ahishakiye yabwiye Umuseke ko kubera igihe gishize Impuzamiryango y’abacitse ku icumu IBUKA ifatanyije n’indi miryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu na Leta basaba abazi aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yajugunywe ariko ntibahavuge ko igihe kizagera bajye bahanwa n’amategeko.

Abo muri Famille Imena ubwo bibukaga Abatutsi bitazwi aho baguye muri 2015
Abo muri Famille Imena ubwo bibukaga Abatutsi bitazwi aho baguye muri 2015

Ahishakiye yavuze ko kuba hashize imyaka 20 (IBUKA ishinzwe) isaba abantu bazi aho imibiri yajugunywe ariko bakanga kuhavuga birambiranye bityo igihe kikaba kiri hafi ngo abazagaragarwaho guhisha aho iriya mibiri yajugunywe nkana bazajye bagezwa imbere y’ubutabera.

Uyu muyobozi yasabye ababa bazi aho imibiri yajugunywe bagira ubutwari bwo kuherekana bityo bagashyingurwa mu cyubahiro kuko byagira uruhare mu gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Twabanje gukoresha ubujyanama n’ubukangurambaga kugira ngo abantu bavuge aho imibiri yajugunywe tuyishyingure mu cyubahiro ariko kuba tukibona aho bashyingura imibiri mu gihe twibuka ku nshuro ya 22, ni ukuvuga ko hari abanangiye kubivuga kugeza ubu.”

Kuba Abatutsi barishwe ku mugaragaro kandi bakicwa n’abantu bari baturanye na bo ariko kugeza ubu hakaba hari abatarashyingurwa byerekana ko hari abahishira aho babajugunye ibi bikaba bifitanye isano no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kuyihakana.

Ukuriye IBUKA mu karere ka Gasabo, Antoine Harorimana yabwiye Umuseke ko kugeza ubu bataramenya umubare n’amazina y’abantu batarashyingurwa cyane cyane ko abahiciwe barimo abahakomokaga n’abandi babaga baraturutse mu tundi duce twari duturanye n’icyahoze ari Komine Gikomero.

Yemeza ko mu duce dutandukanye tugize Gasabo hari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.

Bamwe mu batarashyinguye ababo babwiye Umuseke ko bibabaza cyane kubaho utashyinguye uwawe kuko ngo bishengura umutima.

Karabaranga yagize ati: ” Hari igihe umwe mu bana ba mushiki wanjye ajya ambaza mu by’ukuri niba Nyina twaramubuze tukabura icyo dusubiza. Byerekana ko kuba tutarabona umubiri wa Nyina atabyumva, wenda akaba yanadufata nk’abatabiha agaciro.”

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 04 Kamena, 2016, abarokotse Jenoside n’inshuti zabo bazibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside bakaba batarashyingurwa, uyu muhango ukaba warateguwe n’Umuryango IMENA.

Kuba hari abatarashyingura ababo byumvikanisha intimba bafite ku mutima kuko abahanga mu mitekerereze ya kimuntu bemeza ko gupfusha ntushyingure bishengura umutima kurusha uwashyinguye kuko we aruhuka.

Umuhango wo kwibuka Abatutsi hatazwi aho baguye muri Jenoside bakaba batarashyingurwa uzabera ku Rwibutso rwa  Kigali ruri  ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Saa tatu nibwo urugendo rwo Kwibuka ruzatangirira kuri gare ya Kacyiru rugana ku Rwibutso rwa Gisozi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish