Digiqole ad

Paralympics: Muvunyi Hermas akomeje imyiteguro yo gushaka umudari i Rio

 Paralympics: Muvunyi Hermas akomeje imyiteguro yo gushaka umudari i Rio

Muvunyi Hermas akomeje imyiteguro yo gushaka umudari i Rio mu mikino Paralympic.

Muvunyi Hermas usiganwa ku maguru mu bafite ubumuga, agiye kujya mu Budage gukomeza imyiteguro y’imikino Paralympic.

Muvunyi Hermas akomeje imyiteguro yo gushaka umudari i Rio mu mikino Paralympic.
Muvunyi Hermas akomeje imyiteguro yo gushaka umudari i Rio mu mikino Paralympic.

Muvunyi Hermas usiganwa ku maguru mu bafite ubumuga bw’ingingo azitabira amarushanwa ya“Berlin Open Grand Prix” mu Budage, azaba kuva tariki ya 16 kugeza 18 Nyakanga 2016.

Nk’uko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga, Nzeyimana Celestin yabitubwiye, iri rushanwa rizafasha cyane Muvunyi gukomeza kwitegura imikino ya Paralympic izabera i Rio Janeiro muri Brazil muri Kanama 2016.

Ati “Dukomeje kwitegura imikino Paralympic. Turifuza gusubiramo amateka yo mu mikino Paralympic ya 2004 (Nkundabera Jean de Dieu yegukanye umudari). Uwo twese duuhanze amaso ni Muvunyi. Niyo mpamvu turimo kugerageza, tugatanga ibyo dufite byose ngo turebe ko yazabona umudari i Rio,…Dufite ikizere ko azabikora.”

Nzeyimana avuga ko ‘Grand Prix ya Berlin’ izatuma Muvunyi ahura n’abakinnyi bakomeye ku mugabane w’u Burayi, ngo bikazamumara igihunga ku buryo muri Paralympic azaba azi uko ahangana nabo.

Uyu musore w’imyaka 28 bakunda kwita ‘cliff’ agiye gushaka umudari mu mikino Paralympic, nyuma yo kwegukana umudari wa zahabu mu basiganwa metero 400, mu mikino ny’Afurika, yabaye muri Nzeri 2015, muri Congo Brazzaville.

Muvunyi yabonye minima yo kuzitabira imikino ya Paralympic tariki 24 Ukwakira 2015  isiganwa ryabereye i Doha muri Qatar  aho  yaje ku mwanya wa kabiri mu basiganwaga metero 400 akoresheje amasegonda 50 n’ibice 47.

Nzeyimana Celestin, uyobora ishyirahamwe ry'imikino y'abafite ubumuga, NPC Rwanda.
Nzeyimana Celestin, uyobora ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga, NPC Rwanda.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • hhahahha,uwo musore nge muzi cyera cyane none ngo afite imyaka 28,ubu yujuje 35 gusa brovo Imana izamufashe ahagararire urwatubyaye neza!!!

  • Sha mu byukuri nkurikije Muvunyi twabanye imike yaba afite ni 37. Gusa kuba akibashije kdi yesa imihigo ni sawa. Ariko nakomeza kubeshya ko afite 28 azagera kuri 33 apige akabunda.

Comments are closed.

en_USEnglish