MTN_Rwanda yatangije Promotion nshya yise ‘YOLO’ igenewe urubyiruko
MTN_Rwanda igiye gutangiza gahunda (promotion) yise ‘YOLO’ mu rwego rwo kurushaho kwegera urubyiruko n’abakiri bato no kubafasha kugera ku nzozi z’ubuzima bwabo.
Kuri uyu wa 01 Kamena, mu kiganiri n’abanyamakuru, Yvone Makolo Manzi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri MTN (Chief marketing) yavuze ko gahunda ya ‘YOLO’ ari uburyo bwo kwegera urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-24.
Ati “Turashaka kwereka urubyiruko ko MTN yaba umufatanyabikorwa wabo, kandi iri kumwe nabo mu buzima bwa buri munsi no mu nzozi bafite, MTN ikabafasha kugera ku nzozi no kuba abantu bakomeye muri iyi si iyobowe n’ikoranabuhanga.”
Makolo yavuze ko mu gutangira iyi gahunda, MTN_Rwanda yashatse kwegera no kubana n’urubyiruko kugira ngo irufashe kuvumbura impano no kumenya icyo rushoboye kandi bijyanye n’ubushobozi bucye rufite.
Avuga ko muri’YOLO’, urubyiruko ruzaba rushobora kugura internet n’ama-inite yo guhamagara ku mafaranga macye, kandi bakaba bashobora kubigeraho igihe icyo aricyo cyose, n’aho bari hose mu Rwanda.
Abazitabira ‘YOLO’ bazaba bashobora guhamagara nijoro ku ifarangarimwe ku munota, kandi bashobore no guhamagara bagenzi babo nabo biyandikishije muri YOLO ku mafaranga 10 ku munota. Hari kandi ngo n’izindi Serivise nyinshi MTN izabagezaho zikabafasha guhindura ubuzima bwabo.
Yvone Makolo Manzi amahirwe akubiye muri iyi promotion urubyiruko ruzajya ruba rushobora kuyakoresha ku munsi cyangwa ku cyumweru.
Ati “Mu minsi iri imbere, mu baziyandikisha kuri ‘YOLO’ tuzajya dutoranyamo umwe ahembwe Telefone igezweho ‘Smartphone’ buri cyumweru.”
Umuyobozi wa MTN_Rwanda, Gunter Engling we yavuze ko batangiza ‘YOLO’ bari bagamije kwifatanya n’urubyiruko rw’u Rwanda, by’umwihariko hafi 40% by’Abanyarwanda bari hagati y’imyaka 16 na 24.
Ati “Hari impamvu twugiye kwita ku rubyiruko, abakiri bato nibo ejo hazaza, ni ejo hazaza h’u Rwanda n’Isi, ni abafatabuguzi bacu b’ejo hazaza.”
Mu rwego rwo kumurika ku mugaragaro iyi gahunda ya ‘YOLO’, MTN_Rwanda yateguye igitaramo cyiswe ‘Kigali Turn up’ ku itariki 11 Kamena 2016, kuva Saa Sita z’amanywa, i Gikondo kuri ‘Expo ground’, kwinjira ari ubuntu. Abahanzi nka Charlie na Nina, Riderman na Urban Boys bakazasusurutsa abazitabira iki gitaramo.
Indirimbo ya ‘YOLO’ yakozwe na Charlie na Nina bafatanyije n’umuraperi Riderman, iraha amahirwe rubyiruko rushoboye kubyina kuko rushobora kuyi-downloading, rugahanga imibyinire (choreography) yayo, bakaba batsindira ibihembo bigera ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 ku munsi wo kumurika ku mugaragaro YOLO.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
5 Comments
wooooow iziye igihe MTN izahora kwisonga mukuzamura urubyiruko
ahubwo barebe uburyo fibre optic n iminara zagezwa no mubyaro nka za KARONGI nko mumurenge wa RUGANDA usanga network
na connection arikibazo
MTN baturwaneho turi gusigara inyuma rwose
murakoze
wooooow iziye igihe MTN izahora kwisonga mukuzamura urubyiruko
ahubwo barebe uburyo fibre optic n iminara bigezwe no mubyaro nka za KARONGI nko mumurenge wa RUGANDA usanga network
na connection arikibazo
MTN baturwaneho turi gusigara inyuma rwose
Murakoze
@ MTN RWANDA ighihe cyose mudahinduye imikorere yuburiganya bukabije bukorerwa rubanda rugufi muburyo bwo kunyereza udufaranga wakwita duke uri umuntu umwe, urugero natanga niba umuturage umwe bamwibye 100frw urababara gusa nanone ukabura icyo ukora kuko ntiwajya gukurirana ijana ariko ndagirango urebe ukuntu MTN yamaze kunoza umushinga wo kwiba amafaranga yabanyarwanda batishoboye kandi igihe kirekire fata 100 kumuntu umwe maze ukube nabantu byibura 1000,000 mubakoresha umurongo wa MTN kuko ifite nibura 1/2 bakoresha itumanaho mobile murwanda!, kugezubu statistics from 2015 zigaragaza abarihejuru ya 4000,000 zabanyarwanda gusa abnyarwanda mubuzima babayemo mubyukuri ntabwo iryo iryo ariyo koranabuhanga bifuza hashize igihe kinini ibyo abaturage babibona kandi benshi nizeye neza ko bamaze kugenda babona ko ntayindi societe yitumanaho murwanda ikora nabi nka MTN so you can try and improve kuko abantu benshi tuganira bambwira ko batakibarizwa kumurongo witumanaho wa MTN kubera imikorere idahwitse yuzuye ubucabiranya nubusambo budasanzwe nyamara muburyo budasobanutse andetse no gushyira abantu murujijo mu ababeshya ngo muzanye gahunda yogufasha urubyiruko?? any way bitinde bitebuke muzakosora cyangwa mutange competitive advantage kubazi icyo abakiriya bashaka.. peace
izanyicyise sibyekuturya amafaranga yacu haribyagusa itanga sayawe bakumaraho twarabamenye nibahumure baragushuka wamaraguhamagara ugashiduka yashizemo nibagende
Kabisa ino promosio ni sawa… sinkisiba internet, ibaze nawe 55MB kuri RWFs50, 110MB ku RWFs100??!!!
Yewe nabandi babigireho…gusa izahoreho!
Comments are closed.