Mu myaka 7 amaze mu muziki, Peace agiye gushyira hanze album ya mbere
Jolis Peace ni umwe mu bahanzi batangiye kumvikana kera muri muzika nyarwanda ubwo yakoraga indirimbo zirimo ‘Mpamagara, Nakoze iki?’ ndetse n’izindi ahagana mu mwaka wa 2009-2010. Kuva icyo gihe agiye gushyira hanze album ye ya mbere izaba iriho ibice bitatu by’indirimbo.
Benshi mu bakunze gukurikirana ibihangano by’uyu muhanzi, bibaza impamvu atamenyekana cyane nkuko abahanzi bari mu kigero cye barimo Christopher, Bruce Melodie, Jules Sentore n’abandi bamaze.
Mu byo aherutse gutangariza Umuseke akaba yaravuze ko atita ku byo abo bahanzi bamaze kugeraho. Ahubwo ko isaha ye itaragera umunsi yageze ashobora kuzahera aho byagora undi wese kugera.
Peace avuga ko umuziki akora atari uko atifuza gutera imbere cyane. Ko ibyo arimo gukora ari inyungu y’ejo hazaza kuri we aho kuba yakwihutira gukora umuziki ushobora gushira isaha n’isaha.
Mu kiganiro na Umuseke, Jolis Peace yavuze ko iyo album arimo gutegura iaba iriho indirimbo 10. Gusa muri izo ndirimbo zose zikazaba zifite ibice azagenda aziririmbamo.
Igice cya mbere avuga ko kizaba kigizwe n’indirimbo yahereyeho muri 2009 kugeza muri 2010. Naho ibindi bice bibiri bikazaba biriho indirimbo yagiye akora nyuma ndetse n’izo arimo gukora ubu.
Ati”Maze igihe kinini mbazwa n’abantu batandukanye ku muziki wanjye. Ariko burya biba byiza kureka isaha Imana yaguteganyirije ko uzahindura amateka ikagera. Icya mbere ngiye guheraho ni album yanjye kandi nzi neza ko indirimbo zizaba ziyiriho zizashimisha abantu bose bazayitunga cyangwa se bazaza no mu gitaramo cyanjye”.
Peace yakomeje avuga ko igitaramo cyo gushyira hanze iyo album kizaba muri Kanama 2016 mu igihe nta zindi mpinduka zindi zibyitambitse.
https://www.youtube.com/watch?v=8_PP2oHWDUc
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
6 Comments
UYU MUTIPE AGIRA VOICE NZIZA YUMWIMERERE. GOOD LUCK.
wow!courage peace urashoboye kd tukurinyums
yall courage bro
kwifurije ibyiza byose my boy peace …..courage kd urashoboye
rwose Musore wacu nukugenda Pole pole ibindi Imana izabikora.courage Jolis
nzi neza ko nkuko abivuga isaha y’Imana igeze
ntagishobora gusibiza inyuma ibyayo niyo mpamvu ntakureba abandi kuko inkono ihira igihe.crge gusa igihe cyawe nikigera abantu bazatungurwa kuko urashoboye .
Allah we mugenga wabyose azagufashe Album yawe bizagende neza kuyishyira kumugaragaro.crge
Comments are closed.