Digiqole ad

Abanyafurika 600,000 bahitanwa n’ihumana ry’ikireere – Raporo ya UN

 Abanyafurika 600,000 bahitanwa n’ihumana ry’ikireere – Raporo ya UN

Imihindagurikire y’Ikirere muri Africa iri mu bihitana benshi

Raporo nshya yasohowe n’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko ku isi hose kuva mu mwaka wa 2012 ihumana ry’ikirere rimaze guhitana ubuzima bw’abantu babarirwa muri miliyoni zirindwi.

Imihindagurikire y'Ikirere muri Africa iri mu bihitana benshi
Imihindagurikire y’Ikirere muri Africa iri mu bihitana benshi

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abantu babarirwa muri miliyari eshatu biganjemo abo ku mugabane wa Afurika bagitekesha bakanacanisha ibikomoka ku biti.

Raporo ya UN igaragaza ko buri mwaka ku mugabane wa Afurika abantu bagera ku bihumbi 600 bitaba Imana bazize ingaruka zifitanye isano n’ihumana ry’ikirere.

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije, Achim Steiner avuga ko ibihugu byinshi biri mu nzira y’Amajyambere bitari byabasha kugera ku ikoranabuhanga ryo kugenzura ibyuka bijya mu kirere.

Steiner avuga ko kubera iyo mpamvu, ibi bihugu bitanaha agaciro uburemere bw’iyangirika ry’ikirere ndetse ko bitanashyiraho ingamba zo guhangana n’ingaruka zabyo.

Avuga ko n’ubwo hashyirwaho ingamba, nta mahirwe y’uko ihumana ry’ikirere ryazahagabanuka, ati “Uretse no kuba harabuze umuti w’iki kibazo, ibihugu byinshi bikomeje gutera intambwe mu kugira umubare munini w’inganda zohereza ibyuka mu kirere.”

N’ubwo kugeza ubu umugabane wa Afurika ari wo wohereza ibyuka bicye bihumanya ikirere, hari umushinga wagaragaje ko mu mwaka wa 2030 uyu mugabane ari wo uzajya wohereza 1/2  cy’ibyuka byangiza ikirere.

Raporo igaragaza uru ruhare rw’umugabane wa Afurika mu guhumanya ikirere, ikagira iti “Umuvuduko wo gukura kw’Imijyi mikuru n’iciriritse muri Afurika ni nk’imbarutso yo kongera ihumana ry’ikirere kurusha uko byahoze.”

Urwego rwo gutwara abantu n’ibintu ni rwo ruza ku isonga mu bikorerwa ku gasozi byohereza ibyuka mu kirere aho ubu mu gihugu cya Kenya hakomeje kugaragara izamuka ry’umubare w’imodoka zikoreshwa muri iki gihugu.

Kugeza ubu habarwa ibihugi bine gusa bikoresha ibikomoka kuri Petrole n’ibinyabiziga biri ku rweho rwifuzwa.

Mu mwaka wa 2015, ibihugu nk’u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania n’u Burundi byemeranyijwe ko muri ibi bihugu hazaba hemewe gukoreshwa ibikomoka kuri petrole bitohereza ibyuka byinshi mu kirere bizwi nka ‘low sulphur fuels’.

Raporo igaragaza ko gukoresha ‘low sulphur fuels’ byazafasha ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kuzigama miliyari 43 z’amadolari mu myaka 10 iri imbere.

Daily Nation

NIYONKURU Martin
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • nubwo ubwo bushakashatsi bubigaragaza ,ariko hari icyakorwa kugirango umubare w’abantu bitaba Imana ugabanuke ;kubona ibikoresho byakijyambere ,urugero nk’amashyiga ya kijyambere mubihugu biri munzira y’ajyambere biraruhije ariko hitabiriwe iterwa ry’ibiti byinshi ,byadufasha kuganya into byokotsi byo mukirere bityo wamubare nyamwinshi witaba Imana ukagabanuka<>

Comments are closed.

en_USEnglish