Digiqole ad

Bujumbura: Col Rufyiri wahoze mu ngabo za Leta yiciwe imbere y’iwe

 Bujumbura: Col Rufyiri wahoze mu ngabo za Leta yiciwe imbere y’iwe

Muri Quartier 2 mu Ngagagara mu majyaruguru y’umujyi wa Bujumbura humvikanye urusaku rw’amasasu kuri uyu wa gatatu ku gasusuruko. Bari abagizi ba nabi bataramenyekana barashe uwahoze ari umusirikare ku ipeti rya Colonel wari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Col Rufyiri yarasiwe imbere y'iwe avuye mu modoka
Col Rufyiri yarasiwe imbere y’iwe avuye mu modoka

Amakuru aravuga ko Col Lucien Rufyiri yari arasiwe imbere y’urugo rwe agahita apfa. Umuhungu wa Rufyiri nawe ngo akaba yakomerekejwe n’amasasu.

Umwicanyi akaba ngo yakoresheje Pistoret mu kurasa uyu musirikare nk’uko byemejwe na Pierre Nkurikiye umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano i Burundi.

Col Lucien Rufyiri yari mu kirihuko cy’izabukuru, akaba yarahoze mu ngabo za Leta aho yabaye umuyobozi w’ibigo bitandukanye bya gisirikare.

Abaturanyi be nibo bemeje urupfu rwe.

Col Rufyiri ngo yari umugabo utijandika cyane mu bya politiki.

Abamwishe bakaba batamenyekanye kandi ntibarafatwa.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Bafatwa nande se ko uwakabafashe ariwe ubohereza? iBurundi hari insécurité totale kabisa, abahatuye n’ukwihambira nako n’amaburakindi. Kandi ngo Nkurunziza arashaka imishyikirano, ejobundi se siho bahuriye Arusha bayirimo? Aracyahumbahumba n’udusigisigi. Ntaho arageza. Usibye ko nawe ICC imutegereje n’ubwo afite immunité kuko akiri kubutegetsi.

  • Uwo mwana bashakaga kumwicana na se Imana ikinga akaboko. Ahubwo uwo mwana navurwa agakira arebe iyo aba agiye ikiriyo cya se kirangiye kuko nawe barahita bamucishaho. Nkurunziza arabamaze, iryo yavuze riratashye.

  • Sha ikinshimishije ni uko nawe ategereje urupfu.kandi ayo maraso azahora aririra imbere ye,puuuuuuuuuuuuuuuuuuuayo maraso azakubazwe.

  • ariko mana buriya uriya mwicanyi ngo ni NKURUNZIZA yunva we ntamubiri afite?Erega burya ntabapfira gushira, baumbahumbe ariko hamwe nabo mufatanije, umunsi nisaha byanyu nibigera namwe muzicwa.ICC kuki idafata umuntu ukora nkibi koko?Harya ngo iyo ari umuyobozi aba afite immunite?Namunagani se yo kwica?Ubundi bazakosore aya mategeko numuyobozi nawe nakora ibintu nkibyo uyu ari gukora nawe ahite afatwa atari ugutegereza ngo mandat ye irangire,ibyo muburundi biteye agahinda, uriya se ko atarakiri mungabo ze yamuhoye iki ko atanakinaga politique?Sha amaraso araguma, buretse nawe uzabona uri iburundi.uragirango ubwo bwoko uzabumara ku isi? uribeshya naho wafatanya na FDRL ntabwo muzamara ubwoko bm`imana mwa bigoryi mwe.puuu igihe kimwe ayo mazuru azavaho.

  • Abitwa abatutsi mwese nimuhunge muve iBurundi muzahagaruke urukiko mpuzamahanga yamaze gufata izonkora maraso yose nah’ubundi barabatsembera hamwe amahanga cga ibindi bihugu dore byigize banyirantibindeba nka bimwe byabaye ku batutsi b’iRwanda. Birababaaaje ndetse cyane. Ese bya bihugu byunze ubumwe bw’abanyafrika byo bite byabyo? Niba nta intervention ku bagize E.U bitegereza gusa kuki mwe mudatabara bagenzi Banyu? Inyungu y’iryo shyirahamwe se nyafrika imaze iki? Nimutabare abatutsi b’iBurundi barashize. Cga se niba mutegereje uruhushya rwa bariya ba E.U, kuki mutabikora ku ngufu zanyu? Iri shyirahamwe se nyafurika, nako ubumwe bw’Afrika ra, Ntabuzima gatozi bufite?

Comments are closed.

en_USEnglish