Digiqole ad

Amavubi: Ally Niyonzima arahakana ibivugwa ko ari Umurundi

 Amavubi: Ally Niyonzima arahakana ibivugwa ko ari Umurundi

Ally Niyonzima mu myitozo y’Amavubi yamuhamagaye bwa mbere ngo akinire u Rwanda igihugu cya nyina

Ally Niyonzima wavukiye akanakurira i Burundi arahakana abamwita umurundi kuko afite umubyeyi w’umunyarwanda kandi ngo yishimiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi aho ari ugkorana imyitozo n’abandi ubu.

Ally Niyonzima mu myitozo y'Amavubi yamuhamagaye bwa mbere ngo akinire u Rwanda igihugu cya nyina
Ally Niyonzima mu myitozo y’Amavubi yamuhamagaye bwa mbere ngo akinire u Rwanda igihugu cya nyina

Ally Niyonzima ni umukinnyi wo hagati wa Mukura VS, uyu musore w’imyaka 21  avuga ko anenga abamwita umunyamahanga bashingiye gusa ku kuba yaravukiye akanakurira mu gihugu cy’u Burundi.

“Njye ntangazwa no kuba abantu benshi banyita umurundi, kandi atari byo. Ndi umunyarwanda, mfite umubyeyi w’umunyarwanda (Nyina) navukiye i Burundi ndanahakurira kubera impamvu z’amateka y’ibihugu byacu namwe muzi. Ariko ndi umunyarwanda.” – Ally Niyonzima

Uyu musore ukina hagati yugarira (defending midfielder) muri Mukura VS, yakomeje kwitwara neza mu mukino ya shampiyona bituma Johnny McKinstry utoza Amavubi amuhamagara bwa mbere mu basore 29 bagomba kwitegura imikino ya Senegal na Mozambique.

Nyuma y’imyitozo ya mbere mu Amavubi, uyu musore yabwiye Umuseke ko yahoraga yumva yifuza gukinira igihugu cya nyina umubyara kuko amukunda cyane.

Tumubajije igihe yagereye mu Rwanda, yadusubije ko yageze mu Rwanda mu 2014, ariko ko ngo na mbere yajyaga aza gusura imiryango y’iwabo iba i Gikondo, akahamara igihe kinini.

Uyu musore yatangiranye imyitozo n’Amavubi kuri uyu wa 23 Gicurasi, yitabiriwe n’abakinnyi icyenda (9) gusa. Kuko abandi bakina mu Rwanda bahamagawe bahawe ikiruhuko kuko bakinnye imikino y’amakipe (Clubs) yabo kuri uyu wa mbere, abandi bagomba gukina hagati muri iki cyumweru.

Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda baratangira kuhagera kuri uyu wa kabiri. Salomon Nirisarike (kuri uyu wa kabiri 24 Gicurasi,), Tuyisenge Jacques, Abouba Sibomana, Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Haruna Niyonzima (kuwa kane tariki 25 Gicurasi), Uzamukunda Elias Baby (tariki 30 Gicurasi).

Amavubi yatangiye imyitozo aritegura mukino wa gicuti uzayahuza na Senegal kuri uyu wa gatandatu tariki 28 Gicurasi 2016.

Naho tariki 4 Kamena, 2016 kuri Stade Amahoro  hateganyijwe umukino wa Mozambique mu gushaka ticket y’igikombe cya Africa cya 2017.

Johnny MacKinstry nyuma yo kubona ubuhanga bwa Ally Niyonzima, yamuhamagaye mu bagomba kwitegura Senegal na Mozambique
Johnny MacKinstry nyuma yo kubona ubuhanga bwa Ally Niyonzima, yamuhamagaye mu bagomba kwitegura Senegal na Mozambique
Abakinnyi icyenda (9) gusa nibo bakoze imyitozo kuri uyu wa kabiri, umukino na Senegal ni kuwa gatandatu
Abakinnyi icyenda (9) gusa nibo bakoze imyitozo kuri uyu wa kabiri, umukino na Senegal ni kuwa gatandatu
Ally Niyonzima agerageza kwaka umupira Rusheshangoga Michel
Ally Niyonzima agerageza kwaka umupira Rusheshangoga Michel
Ally Niyonzima ni umukinnyi ukina hagati yugarira
Ally Niyonzima ni umukinnyi ukina hagati yugarira
(Uhereye Ibumoso), Kayumba Soter (wa AS Kigali), Danny Usengimana (Police FC), Ndayishimiye Celestin na Muhadjiri Hakizimana (ba Mukura VS) ntibakoze imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri
(Uhereye Ibumoso), Kayumba Soter (wa AS Kigali), Danny Usengimana (Police FC), Ndayishimiye Celestin na Muhadjiri Hakizimana (ba Mukura VS) ntibakoze imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri
Ally Niyonzima yishimiye gukora imyitozo ye ya mbere mu Amavubi
Ally Niyonzima yishimiye gukora imyitozo ye ya mbere mu Amavubi
Umutoza wungirije w'ikipe y'igihugu Amavubi, Jimmy Mulisa aba akinana n'abasore atoza
Umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jimmy Mulisa aba akinana n’abasore atoza

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nubundi muntamba kurugamba nta liste yarikuzabona naho kumwita umurundi ndunva batamubeshera se kuva arumurundi ubwenegihugu butandukanye nubwoko nabazungu turabazi babanyarwnda sisinzi
    impanvu mutinda kuri uyomukinyi

Comments are closed.

en_USEnglish