Digiqole ad

UNESCO yahuguye abari mu bice bitandukanye by’Umuco

 UNESCO yahuguye abari mu bice bitandukanye by’Umuco

Minisitiri w’Umuco na Siporo (hagati) n’abari bayoboye ayo mahugurwa ya UNESCO

Mu mahugurwa y’umunsi umwe, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Muco (UNESCO), ryahuguye benshi mu bari mu bice bitandukanye by’umuco mu rwego rwo kwigira hamwe uburyo u Rwanda rwarushaho guteza imbere ibikorwa byose bijyane n’Umuco biri mu byiciro byose.

Hafashwe ifoto y'urwibutso ku bitabiriye iyo nama bose
Hafashwe ifoto y’urwibutso ku bitabiriye iyo nama bose

Mu mwaka wa 1945 nibwo iri shami ryatangijwe ku mugaragaro rikaba rifite ibyicaro bikuru mu Bufaransa. u Rwanda ni kimwe mu bihugu 12 byo ku isi bifatanye amasezerano n’iryo shami dore ko rwayasinye mu mwaka wa 2012.

Muri ayo mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, yashimiye abitabiriye ayo mahugurwa ndetse anabibutsa ko n’ubwo u Rwanda ruri munzira y’iterambere, n’Umuco uri mu bigomba gusigasirwa.

Yagize ati “Iyi nama cyane cyane yari igamije guhuza abafatanyabikorwa bacu ngo turebe ibyo twagezeho mu myaka ine ishize. Kuko mu masezerano dufitanye na UNESCO, ni uko u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu bifite ayo masezerano bigomba gutanga raporo y’ibyo bagezemo buri nyuma y’iyo myaka”.

Yakomeje avuga ko ari n’umwanya mwiza wo guhura n’abo bafatanyabikorwa bo mu byiciro bitandukanye badasobanukiwe neza ibikubiye mu masezerano bigatuma badashobora kuyubahiriza neza cyangwa se ngo bakoreshe amahirwe yo kuba u Rwanda ari umunyamuryango w’iryo shami.

Iyo nama yari yitabiriwe na bamwe mu bahanzi batandukanye, abakinnyi b’amakinamico na filime, abanditsi b’ibitabo, abanyabugeni na bamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru.

Minisitiri w'Umuco na Siporo (hagati) n'abari bayoboye ayo mahugurwa ya UNESCO
Minisitiri w’Umuco na Siporo (hagati) n’abari bayoboye ayo mahugurwa ya UNESCO
Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne
Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne
Bamwe mu bayobozi b'ibitangazamakuru bitandukanye
Bamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru bitandukanye
Charles Vallerand wari uyoboye ayo mahugurwa y'umunsi umwe
Charles Vallerand wari uyoboye ayo mahugurwa y’umunsi umwe
Intore Tuyisenge (i bumoso) uhagarariye ihuriro ry'abahanzi mu Rwanda
Intore Tuyisenge (i bumoso) uhagarariye ihuriro ry’abahanzi mu Rwanda
Kalisa Rugano ni umwe mu bitabiriye iyo nama
Kalisa Rugano ni umwe mu bitabiriye iyo nama
Kenedy ukina amafilime n'amakinamico
Kenedy ukina amafilime n’amakinamico
Mvuningoma James uhagarariye RALC
Mvuningoma James uhagarariye RALC
Might Popo uhagarariye ishuri rya muzika ku Nyundo
Might Popo uhagarariye ishuri rya muzika ku Nyundo
Umwe mu bari bahagarariye RMC
Umwe mu bari bahagarariye RMC
Arlette Ruyonza (hagati) ukora muri MINISPOC mu ishami rishizwe guteza imbere Umuco
Arlette Ruyonza (hagati) ukora muri MINISPOC mu ishami rishizwe guteza imbere Umuco

Photo:Mugunga Evode/UM– USEKE

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish