Indirimbo kumenyekana cyane si uko iba ivuga ku muco- Davis D
Davis-D ni umwe mu bahanzi batangiye kugaragaza ko bafite imbaraga n’ubuhanga mu muziki, dore ko n’abakurikirana umuziki we bakunze kumugereranya n’umuhanzi wo muri Nigeria witwa ‘WizKid’ uburyo yazamutse agahita amenyakana nta gihe amaze mu muziki.
Yatangaje ko kugirango indirimbo ikundwe cyangwa se ibe yanamenyekana cyane bitagomba kuba ikoze mu njyana gakondo. Ahubwo ko ari uburyo yitondewe igakorwa hifashishijwe ibintu byinshi.
Uyu muhanzi yatangiye muzika mu mwaka wa 2010. Kubera kudahita abona umufasha mu bikorwa bya muzika yari atangiye, yaje gukora indirimbo bwa mbere mu mwaka wa 2012.
Mu kiganiro yagiranye na Radio10 yagize ati “Ubwiza bw’indirimbo cyangwa gukundwa kwayo si uko yaba ikoze mu njyana gakondo. Ahubwo biterwa n’uburyo yabonye amaboko ayigeza kure hashoboka”.
Ibi akaba ari bimwe mu bintu benshi mu bakurikirana umuziki w’u Rwanda usanga bavuga ko abahanzi bakwiye gukora indirimbo zivuga ku muco kurusha gusubiramo iz’abandi baba bakoze.
Mu ndirimbo amaze gukora zikunzwe cyane mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo iyo yise ‘My Sweet’, ‘Biryogo’, ‘Mariya Kariza’ n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi.
Mu minsi ishije yatangarije Umuseke ko hari ibitaramo agiye gukora bizazenguruka Intara zose aho azajya ajyana n’abajyanama b’ubuzima ngo barusheho gukangurira abanyarwanda kumenya uburyo bashobora kurinda abana babo imirire mibi kandi bitagoye kuba babona indyo zuzuye.
https://www.youtube.com/watch?v=QLX6U6kZBBs
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW