Digiqole ad

Fireman na Mico The Best nibo bahanzi basusurutsa abaje muri Copa Coca-Cola

 Fireman na Mico The Best nibo bahanzi basusurutsa abaje muri Copa Coca-Cola

Mico The Best umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya Afrobeat

Fireman na Mico The Best ni abahanzi bamaze kugira umubare munini w’abafana mu Rwanda. Kuri ubu barimo kuzengura mu Ntara zose bakora ibitaramo byateguwe n’irushanwa ryitwa Copa Coca-Cola.

Mico The Best umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya Afrobeat
Mico The Best umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya Afrobeat

Copa Coca-Cola ni rimwe mu marushanwa ategurwa n’uruganda rwa Bralirwa yo gushaka impano ntoya mu bana bakina umupira w’amaguru. Mu bakinnyi bakomeye ryamenyekanishije mu Rwanda, harimo Umuhire Kevin na Savio Nshuti bose bakinira ikipe ya Rayon Sports.

Mico The Best na Fireman bamaze kuririmbira mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyepfo i Gisagara, i Save no muri Nyamagabe.

Mu byo aba bahanzi babwiye Umuseke, bavuze ko basigaje gukora ibindi bitaramo mbere y’uko irushanwa risozwa ndetse ngo bazanaririmba mu birori bikuru byo guhemba amakipe azaba aya mbere.

Ku bijyanye no kuba bataritabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super ririmo kuba ku nshuro ya gatandatu, ngo nta kibazo na kimwe bafite kuko ibitaramo barimo gukora ni nkaryo.

Fireman yagize ati “Biriya bitaramo navuga ko byanyibagije agahinda ko kutajya muri Guma Guma, haba hari abafana benshi cyane nabyo mbona bimeze nka Roadshow. Ahubwo byanyeretse ko iyo njyamo muri PGGSS nari kumerera nabi bagenzi banjye, abafana baba banyishimiye, nyine ubona ko byongeye kunsubiza mu bakunzi banjye”.

Ku ruhande rwa Mico The Best, avuga ko iryo rushanwa barimo rya Copa Coca-Cola ribahuza n’umubare munini w’abafana babo. Bityo akaba ari kimwe mu bintu byiza buri muhanzi wese yakwifuza.

Fireman imbere y'abafana baba baje kureba izo mpano nto ndetse n'aba bahanzi
Fireman imbere y’abafana baba baje kureba izo mpano nto ndetse n’aba bahanzi

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish