Digiqole ad

Marshall Mampa wavuzwe cyane mu muziki ni muntu ki?

 Marshall Mampa wavuzwe cyane mu muziki ni muntu ki?

Marshall Mampa wavuzwe cyane mu muziki ni muntu ki

Amazina ye asanzwe ni Mugabo Jean Paul. Naho mu muziki yamamaye cyane ku izina rya Marshall Mampa. Yavutse kuwa 10 Kanama 1986, avukira mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Marshall Mampa wavuzwe cyane mu muziki ni muntu ki
Marshall Mampa wavuzwe cyane mu muziki ni muntu ki

Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana bane. Ni mwene John Twiringire na Blandine Kanzayire. Kuri ubu nta mubyeyi n’umwe afite ku mpande zombi yaba Se cyangwa Nyina.

Amashuri abanza yayigiye Kicukiro, ayisumbuye ayatangirira i Nyanza muri ESPANYA aho yaje kuva akagaruka i Kigali aho bita ku ba ‘Des Amis’. Yaje kurangiriza ku kigo cya  APEBU cyabaga i Nyamata.

Atangira umuziki bwa mbere, yahereye ku ndirimbo yise ‘Ibyanjye Ndabizi’ akaba yarayikoze mu mwaka wa 2008 ayikorera muri F2K yakorerwagamo na producer  Lick Lick Mbabazi.

Mbere yo gutangira kuririmba ku giti cye barizwaga mu itsinda ry’ababyinnyi ryitwaga G-Unit. Iri tsinda ryaje no kuvamo abahanzi baje kumenyekana cyane.

Muri abo, harimo producer Lick Lick, Diplomate, n’undi witwaga Isaac. Icyo gihe ryari rihanganye n’iryitwaga ‘Hot Side’ ryari ririmo Kamichi, Rafiki, Good Guys na Bad Boys.

Byari mu buryo bwo kugaragaza impano zabo bari bafite ariko nta n’umwe uzi ko ashobora kuvamo umuhanzi ukomeye. Impano zaje gutangira kugaragara. Lick Lick avamo Producer baba batangiye ubuhanzi batyo.

Nyuma yaje gusubiramo ya ndirimbo ye ya mbere yise ‘Ibyanjye ndabizi’ noneho yumvikanamo n’abandi baraperi barimo  Fireman, Diplomate na P’Fla. Nyuma akurikizaho indirimbo yise ‘Babiri ku rutonde’ ayikorana na Diplomate.

Marshall Mampa yaje gukora indi ndirimbo ayita ‘Irimbi ry’abazima’ ayifashijwemo na The Ben. Nyuma y’aho aza gufungwa igifungo cy’imyaka igera kuri ibiri azira urugomo.

Indirimbo ze zakunzwe cyane harimo ‘Wa si we, Ibyanjye Ndabizi yafatanyije na Diplomate, Babiri ku rutonde, Ngarukira n’izindi nyinshi yagiye akorana n’abandi bahanzi batandukanye.

Marshall Mampa avuga ko aho umuziki w’u Rwanda bitari byoroshye ko ubu waba utangiye kugira abahanzi utunga nta kandi kazi bafite bakora. Ariko kubera guharanira guteza umuzi w’imbere mu gihugu ariyo nyungu ku banyarwanda.

https://www.youtube.com/watch?v=8bxRsdVThow

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ariko mwagiye muvuga ibyo muzi! marshall mampa yavukiye mu gihugu cya Uganda ntago yavukiye mu Rwanda!

Comments are closed.

en_USEnglish