Miss Jolly yasuye Intara y’Amajyaruguru anabonana na Guverineri Bosenibamwe
Ku wa 19 Gicurasi 2016 Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly yasuye Intara y’Amajyaruguru ndetse anakirwa na Guverineri w’iyo Ntara Bosenibamwe mu biro bye.
Mutesi Jolly wari uje kumushimira uburyo yabashyikiye mu marushanwa barimo we na bagenzi be,yaboneyeho kumusaba kuzakomeza kumushyigikira mu mishinga ye yose ijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’ibindi bikorwa ateganya muri iyi minsi.
Guverineri Bosenibamwe akaba yamwemereye ubwo bufasha, amubwira ko atajijinganya gushyigikira urubyiruko rufite impano nk’ize, dore ko ibikorwa ateganya ngo bifitiye igihugu akamaro.
Akaba yasabye Miss Rwanda 2016 kugira uruhare mu kumenyekanisha ibyiza nyaburanga bitatse igihugu cyacu bityo bizakomeze gukurura ba Mukerarugendo .
Miss Rwanda 2016 akaba yari aherekejwe na Umuhumuriza Usanase Samantha ukomoka mu Ntara y’Amajyaruguru nawe wahataniraga iri kamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016 ndetse na Ishimwe Dieudonne utegura iryo rushanwa
Miss Jolly aherekejwe n’abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss CAVM 2016 basuye ubuvumo mu rugendo arimo muri iyo Ntara rwiminsi itatu. Ni muri gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kubenegihugu nkuko biri muri gahunda yihaye.
Babigishije ku mateka yabwo aho Umwami yajyaga aza kuharaguriza ngo bamenye niba urugamba bateye bazarutsinda cyangwa bagatsindwa. Icyo gihe banahafataga nk’ubwihisho bw’umwanzi bavomagamo amazi y’urubogobogo abanyarwanda kera bafata ga nkumugisha .
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW