Inguge zagaragaye mu cyunamo ziririra ngenzi yazo yapfuye
Mu buryo budasanzwe inguge zagaragaje agahinda mu rupfu rwa ngenzi yazo. Akenshi ngo abantu bibwira ko ari bobagira amarangamutima nk’aya kugera no ku rupfu. Inguge muri Zambia ziherutse kugaragara ziri mu kiriyo n’agahinda bya ngenzi yazo yapfuye.
Inguge zororerwa mu kigo kitwa Chimfunshi Wildlife Orphanage muri Zambia zagaragaye zikikije umurambo wa ngenzi yazo yapfuye ziri mu gahinda. Izari inshuti za hafi n’iyapfuye zo ngo zagaragaye zibabaye kurushaho kandi zakozweho cyane n’uru rupfu kurusha izindi.
Abahanga bavuga ko iki ari ikindi kimenyetso kigaragaza ko ziriya nyamaswa zifite aho zihuriye cyane n’umuntu kuko ibyiyumvo nk’ibi abantu ngo hari abibwira ko ari ibyo bihariye.
Ziriya nguge zamaze iminota 20 zicaye iruhande rw’umurambo wa mugenzi wazo kandi ibyo kurya bazihaga ntizibyiteho kubera akababaro zarimo.
Zegereye umurambo zirawukorakora mu buryo bwagaragazaga agahinda no kugubwa nabi.
Imwe mu nguge z’ingore zari aho yafashe agati k’umugano ibumbura akanwa ka ngenzi yayo yapfuye itangira kuyoza amenyo.
Abakora muri kiriya kigo bavuga ko urukundo ziriya nguge zerekana akenshi ruterwa n’uko bazihazanye bazivanye ahantu hatandukanye mu mashyamba aho zari zugarijwe naba rushimusi.
Inguge yapfuye abantu bari barayihimbye izina rya Thomas kandi ngo yari ifite imyaka icyenda y’amavuko.
Yabanaga n’izindi 49 muri kiriya kigo kitaruye kiri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Zambia.
Thomas yari yarabuze Nyina igifite imyaka itanu ariko ngo yagiraga imico myiza, inguge ngenzi ze zikayikunda.
Thomas yarerwaga n’indi ngunge yitwa Pan y’ingabo, kuri uru rupfu Pan ngo yagaragazaga agahinda kurusha izindi nk’uko bitangazwa na BBC Earth.
Umuhanga mu by’inyamaswa Dr Edwin Van Leeuwen avuga ko izi ngunge zombi zamaranaga umwanya munini mu munsi ndetse ngo iyo zahuraga hashize amasaha menshi zitari kumwe zararamukanyaga mu buryo bwazo.
Ibizamini byo kwa muganga byerekanye ko inguge Thomas yishwe n’indwara yatewe na za bacteria zayifashe mu myanya y’ubuhumekero.
Ubwo Pan yarimo itembera ikaza kubona umurambo wa Thomas yararakaye cyane kandi biyitera agahinda ndetse ibanza no kubuza kubuza izindi kwegera umurambo w’inshuti yayo.
Kugeza ubu ngo bimaze kwemezwa ko inguge ari inyamaswa zerekana ko zibabaye no mu mwanya w’izindi kandi ngo no mu byishimo bikaba uko zikabifatanyamo.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ibi nibyo rwose, burya Inyamaswa nazo zifite uko ziririra ngenzi zazo.
nabi bonye I Huye bagonze inkende yambuka umuhanda, ariko mu masegonda macye hahise haza zenewabo nyinshi ubon akoko zarakaye zifite agahinda.
Dede nibyo koko ababa mu mujyi wa Huye bazi neza uko iyo inkende igonzwe zenewayo zihita zihasesekara zirakaye cyane kandi zibabaye ndetse zihita zikuraho umurambo zikawujyana ahubwo duhora twibaza aho ziwushyira kuko ntawe urashobora kuzikurira ngo arebe. NB Huye mumujyi haba inkende nyinshi.
Turemeranywa na mwe mwese 100% yuko Inguge zigira amarangamutima meza yo kubabazwa na Mugenzi wazo upfuye. Ariko si ko bimeze kuri twebwe abantu kandi ingero ni nyinshi: Ni abayobozi bangahe bababajwe n’Umuzunguzayikazi wiciwe kuri Nyabugogo? Muzambwire umuyobozi naho yaba umwe waba yaravuze Discours yo gufata mu mugongo umuryango wa Nyakwigendera? Urundi rugero, muzagere aho barimo gushyingura uwitabye Imana mwumve urwenya n’igiparu kiba gihari, abandi birebera mu ma Smart Phones yabo, n’ibindi…
wahora wa muntu we!ngo smartphone ngo discours uretse nibyo se umuntu ko agambirira kwica mugenzi we bikarangira atyajije umuhoro agiye kumutema,akamurasa, akamutema cga amuhaye uburozi. Imana itabare isi,abantu basigaye barushwa impuhwe agahinda no kubabarira n’inyamaswa naho twe tumarana dupfa ubusa.Kangahe umuntu ajya mu bitaro akabura umusura,yapfusha akabura abamutabara ndetse akarara ijoro ry’icyunamo wenyine waba uri umukene byo biragatsindwa.