NPC yatandukanye n’inshuti ye hashize 30Min yitaba Imana, yakoze indirimbo yise ‘Turacumbitse’
Niwe Paulin Camarade umuraperi wahoze mu itsinda ryitwaga ‘Inshuti z’ikirere’ yitwa NPC ryabarizwagamo The Ben, Tom Close, Riderman, K8 Kavuyo guhera muri 2008, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Turacumbitse’ yakoze nyuma y’iminota 30 atandukanye n’inshuti ye akumva ko yapfuye.
NPC ni umwe mu baraperi bamaze igihe mu muziki. Mu bakurikirana imirapire ye benshi banavuga ko yagakwiye kuba ari ku rwego rwo hejuru cyane ugereranyije n’aho ari.
Urwo rupfu rutunguranye rw’inshuti ye ngo yitwaga Alcade, rwatumye NPC agira ibyiyumviro byo gukora indirimbo ivuga ko buri muntu wese uri ku isi acumbitse igihe cyose yayivaho.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke yagize ati “ ‘Turacumbitse’ yavuye ku gitekerezo cy’umushuti wanjye witwaga Alcade witabye Imana hashize iminota 30 dutandukanye. Byankoze ku mutima numva urupfu isaha n’isaha rwajyana umuntu rutamuteguje. Ni muri urwo rwego nahise nandika iriya ndirimbo”.
Mu bindi bikorwa NPC arimo gukoraho, avuga ko hari indirimbo yarangiye iri hafi kujya hanze yakoranye na Safi wo muri Urban Boys bise ‘Ubwibone’ ubu bakaba barimo kuyikorera amashusho akazajyana hanze n’iri mu majwi ‘Audio’.
Abajijwe ku kuba ataritabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryitabirwa n’abahanzi 10 baba bakunzwe mu Rwanda, yavuze ko ari igihe kitaragera. Ariko igihe cyose afite indoto zo kuzaryitabira.
Yongeye gusaba abahanzi bagenzi be kurangwa n’urukundo hagati yabo ndetse bakarushaho gushyigikirana aho kuba yabona igikorwa cya mugenzi akaba yakinenga mu gihe afite inama yamugira yabikora.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
NPC komereza aho. Ndakwibuka twiga kuri Don Bosco witonda cyane
Comments are closed.