‘Agatako’ ya Dj Pius na Jose Chameleon yatangiye gucurangwa kuri Trace Urban
Trace Urban ni imwe muri television mpuzamahanga ikunze gutambutsa indirimbo zikunzwe cyane ku isi ifite ibyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri New York. Ikaba inagira n’igice cy’indirimbo nshya kandi zikunzwe zo muri Afurika. Kuri ubu yatangiye gukina indirimbo ‘Agatako’ y’Umunyarwanda Dj Pius yakoranye na Jose Chameleon wo muri Uganda.
Trace Urban yatangiye gukora mu 1994 yitwa ‘MCM Africa’ ishinzwe n’Umufaransa Olivier Laouchez. Icyo gihe ikaba yaratangiye yerekana indirimbo zo muri Afurika cyane kurusha izindi zose.
Ku itariki 27 Mata 2003 nibwo yaje guhindurirwa izina yitwa ‘Trace Urban cyangwa se ‘Trace Tv’. Ubu akaba ari imwe mu matelevison akunzwe cyane muri Afurika ndetse no ku isi muri rusange.
Kuba iyo television yatangiye gutambutsa indirimbo iri mu rurimi rw’ikinyarwanda, ngo ni inzira yo kuba benshi mu bahanzi nyarwanda bakwiga icyatuma noneho n’izindi zizajya ziyitambukaho.
Bamwe mu bahanzi bishimiye uburyo iyo ndirimbo yaciye kuri Trace ndetse banifuriza Dj Pius amahirwe yo gukomeza agakora cyane kandi agakora ibintu bikunzwe.
Muri abo harimo Christopher wavuze ko Dj Pius akoze ikintu buri muhanzi wese yifuza kuba yakora nubwo biba bitoroshye. Undi ni Uncle Austin nawe washimiye cyane Dj Pius ku kazi yakoze.
Iyi ndirimbo imaze hafi ibyumweru bibiri amashusho yayo agiye hanze. Ikaba yarakozwe n’Umugande mu majwi, naho mu mashusho yakozwe na Meddy Sareh w’Umunyarwanda.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW