Digiqole ad

Umugambi wa Saadi Kaddafi n’umuryango we wo guhungira I Mexique watahuwe

Umwe mu bahungu ba Kaddafi “Saadi Kaddafi” n’umuryango we ubu bacumbikiwe muri Niger, batahuwe bashaka guhungira mu gihugu cya Mexico, ariko inzego z’ubutasi zo muri Mexico zabakomye mu nkokora. Uyu Saasi Kaddafi azwiho ko ari umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Saadi Kaddafi wabujijwe kwerekeza Mexico
Saadi Kaddafi wabujijwe kwerekeza Mexico

Nkuko byatangajwe na ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Mexico Alejandro Poiré, kuri uyu wa kabiri, ngo bavumbuye ko umuhungu wa Kaddafi “Saadi Kaddafi”, yashatse kwinjira mu gihugu cya Mexico rwihishwa.

Kuva aho imvururu zitangiriye muri Libya, ndetse zikaba zaraviriyemo Kaddafi gupfa, umuhungu we Saadi Kaddafi, yahungiye muri Niger, aho bamuhozaho ijisho. Abifashijwe mo n’itsinda rigizwe n’abanya mexico, Canada n’abanya Denmark yari yemereye akayabo k’amafaranga, bari kumufasha guhungira muri Mexico, ariko baza kumuvumbura.

Nkuko yakomeje abitangaza Alejandro Poiré ngo imigambi yose ya Saadi Kaddafi ubu ushakishwa n’igipolisi mpuzamahanga, bamaze kuyimenya, ku buryo inzego z’ubutasi zo mu gihugu cye zizakomeza gukora uko zishoboye, uyu muhungu wa Kaddafi ntazinjizwe mu gihugu cyabo.

Saadi Kaddafi uzwiho kuba ari umukinnyi w'umupira w'amaguru
Saadi Kaddafi uzwiho kuba ari umukinnyi w'umupira w'amaguru

NKUBITO Gael
UM– USEKE.COM

3 Comments

  • Ariko isi nta mbabazi igira!Khadaffi ko bamwishe bashaka no kumara umuryango we?mbona abazungu nta mbabazi bagira buzuye umutima wa kinyamaswa mukwanga abanyafurika,ukora neza bakakwica wakora nabi naho bakakwica uuh!!!ntabwo ubukoroni buzashira ku isi.

  • ABAYOBOZI B’AFURIKA BAJYE BATANGA UBUTEGETSI HAKIRI KARE KANDI BAGERAGEZE KUVAHO MU MAHORO KUGIRANGO ABANA BABO BAZABEHO MU MAHORO BE GUSIGA BABARAZE UMUBARE MUNINI W’ABANZI BABO.UB– USE UMURYANGO WA KHADAFFI UZAMERA UTE KDI BAFITE CASH ARI KO BABUZE AHO BATURIZA PE!
    NUKO NTAKO MEZE NAKABACUMBIKIYE UYU MUNSI NIJYE EJO NIWOWE!BARAZIRA AMAKOSA YA SE BATAFATANYIJE .

  • Arikose uyu muntu kandi baramushaka ho iki? Imana izabahane yihanukiriye nabagome

Comments are closed.

en_USEnglish