Digiqole ad

Minisitiri Louise Mushikiwabo ari i Roma

 Minisitiri Louise Mushikiwabo ari i Roma

Minisitiri Mushikiwabo ari kumwe na Ambasaderi Jacques Kabare n’abataliyani bagiranye ibiganiro

Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo ari i Roma mu Butaliyani aho yagiye kwitabira inama ya Italy-Africa Ministerial Conference itangira kuri uyu wa gatatu.

i Roma aho yagiye kwitabira inama ya Italy-Africa Ministerial Summit
i Roma aho yagiye kwitabira inama ya Italy-Africa Ministerial Summit

Iyi nama igamije gukomeza cyangwa gutangiza (aho butari) ubufatanye bw’Ubutaliyani n’ibihugu bya Africa mu bijyanye n’ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibijyanye n’ingufu zitangiza ibidukikije.

Iyi nama iritabirwa cyane cyane n’aba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu birenga 20 bya Africa, ikaba ari ugukomeza igitekerezo cya Italy-Africa Initiative cyatangijwe mu 2013.

Iruhande rw’iyi nama, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri Minisitiri Louise Mushikiwabo, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Jacques Kabale, yagiranye  ibiganiro n’itsinda ry’abashoramari b’Abataliyani.

Ibiro bya Minisitiri Mushikiwabo bivuga ko yabakanguriye gushora imari yabo mu Rwanda abereka ko ari ahantu heza ho gutura no gushora imari. Ndetse ko hari ibyiciro byinshi bashoramo imari bigatanga inyungu.

Iyi nama mpuzamahanga abayirimo bazaganira ku iterambere ry’ubukungu, kurengera ibidukikije, ikibazo cy’abimukiira hamwe n’amahoro n’umuetekano.

Minisitiri Mushikiwabo yasangiye na bamwe mu bashoramari b'Abataliyani
Minisitiri Mushikiwabo yasangiye na bamwe mu bashoramari b’Abataliyani
Minisitiri Mushikiwabo ari kumwe na Ambasaderi Jacques Kabare n'abataliyani bagiranye ibiganiro
Minisitiri Mushikiwabo ari kumwe na Ambasaderi Jacques Kabare n’abataliyani bagiranye ibiganiro

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Byiza cyane. Nabahamagarire kuza gushora imari mubRwanda

  • Kujya gupagasa,cg guhaha nibyiza kuko ndabona ibihe bitangiye kumera nabi.Ntabwo tugomba gikomeza kwicara rero.Ikibazo nuko nabo ubu bikeneye.

Comments are closed.

en_USEnglish