Digiqole ad

Haracyakenewe imbaraga mu buringanire

Hakenewe imbaraga muri politiki y’uburinganire


Uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore bimaze gutera imbere mu Rwanda kurusha ahandi mu bihgu bidukikije mu gihe gito iyi politiki imaze itangijwe .

Abagore benshi bari mu nzego z’ubuyobozi kuva ku nzego z’ibanze kugeza ku buyobozi bukuru bw’igihugu, aho bagira uruhare mu ifatwa ndetse n’ishyirwamubikorwa ry’ ibyemezo bigamije guteza imbere igihugu.

Ubu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite, abagore bafitemo ubwiganze burenga 50%, agahigo kw’isi nzima, ndetse ukaba unayobowe n’umugore ariwe Rose Mukantabana. Abagore kandi usanga bahagarariwe mu nzego zose, aho bagenerwa 30% mu matora.

Ubu uruhare rw’abagore ruragaragara mu bintu bitandukanye; politiki, ubukungu ndetse n’imirimo imwe n’imwe yavugwaga ko igenewe abagabo gusa.

Nubwo ariko hari intambwe imaze guterwa mu iterambere ry’abagore, haracyari abagore bagifite imitekerereze ikiri hasi, aho bumva ko bagomba kuba munsi y’amategeko y’abagabo babo, bakumva ko ibyo umugabo avuze ntacyo bashobora kongeraho cyangwa gukuraho, haracyagaragara umubare muke w’abagore mu mirimo y’ubwikorezi (Transport), ikoranabuhanga, itangazamakuru n’iyindi, birakwiyeko bumva ko iyi mirimo Atari iyabagabo gusa.

Iyo ugeze muri tumwe mu duce tw’ibyaro ukaganira n’abagore baho, bakubwira ko imyanzuro y’urugo yose ifatwa n’abagabo ubundi bo bakayishyira mu bikorwa.

Nyamara baba birengagije ko “umutwe umwe wifasha gusara” nk’uko abanyarwanda babivuze. Umugabo n’umugore bakwiye kwicara bakajya inama, bagahana ibitekerezo kubyakubaka umuryango wabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Ubwanditsi

Umuseke.com

 

 

en_USEnglish