Baza muganga: Igisubizo ku kibazo cyabajijwe n’umusomyi w’uru rubuga kijyanye no guhumeka
Nkuko bimaze kugaragara, abasomyi b’urubuga UM– USEKE.COM bagiye bakunda inkuru z’ubuzima; bityo bamwe bagiye babaza ibibazo bitandukanye ku buzima bwabo ndetse n’indwara zitandukanye bafite ariko batarasobanukirwa neza icyo zihatse. Twahisemo kujya tubisubiza bitewe nuko byabajijwe ndetse tukagira inama uwabajije ikibazo.
Uyu munsi rero turasubiza uwitwa Aimable Niyonzima;
Ikibazo
“Iyo ndyamye buri gihe ndashikagurika maze nkumva ngiye guhera umwuka ndetse nkumva ntahumeka neza. Nanjyaga ngirango nuko naniwe cyane ariko niyo ntakoze bimbaho biryo bigatuma ntaruhuka neza.”
Ubwose iyo ndwara ni iyi he? Murakoze cyane.
Igisubizo
Muvandimwe Aimable uravuga uti uhera umwuka waba unaniwe, uryamye cyangwa utakoze ndetse bigakurikirwa no kudahumeka neza. Rwose iki ni ikibazo ariko nkuko babivuga ntabwo nagusuzumira ku ikoranabuhanga ahubwo ibyo nkubwira bishobora kukuyobora.
Iki kibazo bacyita mu cyongereza Dyspnea, kikaba gishyirwa mu nzego 4 bitewe n’uburyo bikubangamiye wowe ubwawe ndetse n’imikorere y’umubiri wawe.
Izo nzego ni izi zikurikira:
Degree of dyspnea (ibiranga buri rwego)
a) Kutagira ibibazo by’imihumekere mu gihe ukora akazi gasanzwe ndetse n’ak’ingufu
b) Kugira icyo kibazo mu gihe uzamuka agaterera gato. urugero ni nk’ingazi(escaliers)
c) Kugira ibibazo byo guhumeka igihe ugenda ahantu harambuye ariko ntibirenze iminota 15
d) Kubigira bigaharara mu minota mike cyane akantu kose ukoze ugira ibyo bibazo ariko akaba ari akarimo gato.
Dyspnea rero ni ikimenyetso kirekeza muganga kugukorera ibizamini cyangwa kukubaza ibibazo bishaka indwara imwe muzo ibereye ikimenyetso:
- Asima(Asthma): uretse ibibazo byo guhumeka nabi hiyongeraho gusemeka, gukorora no kubabara mu gatuza(chest tightness) ndetse akenshi mu muryango haba harimo uyirwaye cyangwa arwaye indi ndwara karande muri izi 3: Asima, ibicurane biterwana alleriji (allergic rhinitis, indwara z’uruhu(atopic dermatitis).
- Imitsi y’umutima (ACUTE CORONARY SYNDROME): iyi ijyana nuko waba ukuze mu myaka, unywa itabi, inzoga se, ufite umuvuduko w’amaraso ukabije, umubyibuho n’ibindi.
- Chronic obstructive pulmonary disease iyi ijya gusa na asima kwa muganga honyine nibo bazitandukanye uretse ko yiharira: kuba byibuze warakoroye kandi ukazana igikororwa mu gihe cy’amezi 3 mu myaka 2 yikurikiranya . Ikaba ikunda gufata abakunda kunywa itabi n’abahura n’umukungugu kenshi n’ibindi bimeze nkabyo.
- Umusonga (pneumonia): uretse kugira ikibazo cyo guhumeka hiyongeraho umuriro, kubabara mu gatuza no gukorora.
- Izindi mpamvu: umutima udashobora gusunika neza amaraso, indwara y’amaraso yitwa anemia, indwara y’ubwoba, umuvuduko ukabije w’amaraso yo mu bihaha, izi ni zimwe mu mpamvu tubonye hari n’ibindi byinshi, inama ni uko wakihutira kujya kwa muganga kuko uko umunsi wira nu ko indwara ikura, ukirinda kugwa mu kibazo cy’uko umutima wananirwa burundu, ibihaha se cyangwa ibindi twabonye haruguru.
Urakoze cyane nkwifurije gukira kandi ugakomeza ugasoma urubuga rwawe UM– USEKE.COM.
Ntihabose k.corneille
UM– USEKE.COM
1 Comment
Aimable, ibyo bagusubije rwose nabyo. Ariko nagira ngo nkubaze niba ujya unasenga kuko hari igihe iba ari imyuka mibi igutera y’abadayimoni iyo ubyutse ugasenga birashira kandi niyo ubisengeye cyane ntibyongera kukubaho bigenda burundu.
Comments are closed.