Buravani aretse kuririmba ngo yaba umukinnyi w’umupira w’amaguru
Yvan Buravani ni umuhanzi urimo kuzamuka cyane ugereranyije n’indirimbo afite zimaze kumenyekana. Uretse kuba ari umuhanzi urimo kugenda agira abakunzi b’ibihangano bye benshi, ngo aramutse abiretse yajya gukina umupira w’amaguru.
Uyu muhanzi yamenyekaniye cyane mu ndirimbo aherutse gushyira hanze ari kumwe na Uncle Austin bise ‘Urwo nkukunda’. Biza no kumuha amahirwe yo kubona imwe mu nzu zikomeye ‘Infinity’ zitunganya umuziki bagirana amasezerano y’imikoranire.
Mbere yaho akaba yari yarakoze izindi ze zirimo ‘Bindimo, Majunda’ nazo zakunzwe ndetse hari n’iyo ari kumwe na Umutare Gaby bise ‘Injyana’ nayo yakunzwe cyane.
Yvan Buravani yabwiye Umuseke ko uretse kuba arimo kugenda azamura izina rye cyane mu muziki, aramutse abiretse ko yahita ajya mu mupira w’amaguru kuko benshi bari banazi ko ariwo azakina.
Ati “Buri wese agira impano ye nubwo kenshi usanga abantu bamwe na bamwe batazisobanukirwa neza cyangwa se baba banabizi ntibabihe umwanya. Ariko njye umuziki wanze najya mu mupira w’amaguru”.
Uyu muhanzi mu minsi ishize aherutse gutangaza ko mu Rwanda hari abahanzi benshi b’abahanga ariko atazi impamvu bamwe muri bo bamaze kugira amazina akomeye badakora uko bashoboye ngo banamenyekane mu Karere.
Kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Malayika’ avuga ko ari imwe mu ndirimbo yizeye ko zifite akazi kanini zizamukorera mu gihe cyose ari mu muziki.
https://www.youtube.com/watch?v=nYRVIvvOx5o
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW