Digiqole ad

Gaby yashimiwe n’abafana be uko yitwaye muri Guma Guma

 Gaby yashimiwe n’abafana be uko yitwaye muri Guma Guma

Yakatanye nabo cake

Umutare Gaby witabiriye bwa mbere irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, yashimiwe n’abafana be uko yitwaye banamwifuriza isabukuru nziza dore ko yari yujuje imyaka 26 kuri uyu wa gatandatu.

Ntiyarazi ko abo bafana bateguye uwo munsi
Ntiyarazi ko abo bafana bateguye uwo munsi

Mu gitaramo cya mbere cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6, Gaby nubwo ari mu bahanzi baryitabiriye bwa mbere byagaragaye ko nta gihunga atewe n’imbaga y’abantu yaririmbiye imbere.

Kuko kenshi iyo umuhanzi yitabiriye iri rushanwa bwa mbere usanga agize igihunga cy’umubare munini aba areba imbere ye atari yarigeze kuririmbira. Bityo bigatuma ataririmba neza uko yabiteguye.

Gaby yabwiye Umuseke ko yagize ubwoba bagitangira guhamagara umuhanzi wa mbere. Ariko uko bagiye bahamagara abandi bakurikiyeho ari ko bwagiye bushira kugeza ubwo bamugezeho.

Muri uwo munsi mukuru we yizihiza isabukuru y’imyaka 26 yari yujuje, yasabye abo bafana be ko bakomeza kumuba hafi. Kandi anabizeza ko abizi neza ko arimo guhatana n’abandi bahanzi batoroshye ariko ko agomba kwitwara neza.

Yabanje kurakara biza kurangira aseka
Yabanje kurakara biza kurangira aseka
Yamenweho amazi batitaye kuko yaje yambaye
Yamenweho amazi batitaye kuko yaje yambaye
Gaby yasizwe cake yari yazaniwe
Gaby yasizwe cake yari yazaniwe
Nyuma yaje gusangira n'abo bafana cake bari bamuteganyirije
Nyuma yaje gusangira n’abo bafana cake bari bamuteganyirije
Yakatanye nabo cake
Yakatanye nabo cake

Photos: Mugunga Evode/UM– USEKE

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • MUMBWIRE UKUNTU NASHYIGIKIRA UMUHANZI GABY?NDAMUKUNDA CYANE,AFITE INDIRIMBONZIZA ZIKINYARWANDA CYIZA.

Comments are closed.

en_USEnglish