Digiqole ad

Karongi: Abayobozi 7 b’inzego z’ibanze na SACCO barafunze

 Karongi: Abayobozi 7 b’inzego z’ibanze na SACCO barafunze

Mu mpera z’iki cyumweru, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi yataye muri yombi abayobozi b’inzego z’ibanze na SACCO mu Mirenge inyuranye ya kariya Karere bazira kunyereza ibya rubanda.

Utugali 88 tw'i Karongi 25 nta biro byatwo tugira, dukodesha inzu z'abaturage
Karongi igizwe n’Utugari 88

Abatawe muri yombi barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari, abakozi b’Umurenge SACCO ya Murundi ndetse n’abakozi ba muri gahunda ya VUP.

Bose, bafunze bazira kunyereza ibya rubanda, no gukoresha nabi amafaranga yagenewe gahunda ya VUP ifasha abakene n’abatishoboye.

Ngo aya mafaranga bayanyerezaga babinyujije mu matsinda ya ‘baringa’, aho wasangaga bafite amatsinda atabaho baha amafaranga, bigatuma amafaranga yari agenewe abaturage ngo abakure mu bukene yigira mu mifuka y’abayobozi n’abandi bifite.

Muri aba bafungiye kuri Station ya Polisi ya Rubengera, harimo Dan Ntihemuka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wahoze ayobora Akagari ka Birambo ubu waba mu Murenge wa Gishyita; Uyu we akaba anazwiho kuba yarigeze kwitaba umukuru w’igihugu ubwo bamuregaga kurya amafaranga y’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yishyurwa.

Harimo kandi Habaguhirwa Jean Damascene wayoboraga Akagari ka Gisanze mu Murenge wa Rubengera, arakekwaho nawe kunyereza amafaranga ya VUP, we ngo yari afite amatsinda abiri ya baringa, afunganywe na Claire Uwera, uyobora Akagari ko mu Murenge wa Ruganda nawe ukekwaho kunyereza amafaranga ya VUP.

Mu Murenge wa Murundi, naho hari abagera kuri bane batawe muri yombi barimo ushinzwe inguzanyo muri Koperative Umurenge SACCO ya Murundi, ndetse n’undi mukizi umwe w’iyi SACCO.

Kugeza ubu, mu Karere ka Karongi habarurwa Miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda zatanzwe muri gahunda ya VUP zitaragaruka kuko zahawe abataragombaga kuzihabwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire yabwiye UM– USEKE ko aba bafunze bazira gufata amafaranga atabagenewe, ari nako badindiza iterambere ry’igihugu, ndetse no gukora impapuro mpimbano.

CIP Kanamugire agasaba abayobozi kudafata ibya rubanda ngo babigire ibyabo, ati “Ariya mafaranga ya VUP yagenewe abatishoboye, si ay’abayobozi.”

Sylvain Ngoboka
Umuseke.rw/Karongi

4 Comments

  • Aha 1!!!!

  • Ariko ibi byo Gufata umuntu umwe umwe sibyo abacunga amafaranga bose bajye batunguzwa audit(igenzura ) bafatwe bagarure ibyo batwaye hagurishijwe utwabo kuko usanga bafungwa no kwirukanwa ngo ni igihano bifitiye amamodoka mu muhanda bakuye mu twa Rubanda bikarangira gutyo KUKI BATARIHA IBYO BIBYE?????????????????????????????????????????

  • ntabwo ari byiza kurya ibyagenewe kugoboka abatishoboye. Rwose bariya bayobozi bakoze amakosa.Bahanwe hakurikijwe amategeko kandi natwe abaturage tujye dutanga amakuru y’abantu nka bariya barya ibitabagenwe bagamije kudindiza iterambere ry’igihugu.

  • ibyo mwakoze nibyiza kuko umuyobozi suko akwiye gukora, gusa mujye no muzinsi instutitoons(imirenge, utugali, imidugudu) hose niko bakora hakorwa liste ya baringa, mukoze igenzura ritunguranye mwabibona. abayobozi b`inzego zibanze zari zikwiye kujya zijyaho zinyuze mu ma training kuko inda nini yabatanze imbere kurya za SACCO zabaturage kandi bo usanga batabagiramo ama account, ariko ahanini zigiye guhomba kubera bo, rero mukaze umurego kurengera ibyarubanda.

Comments are closed.

en_USEnglish