Ku wa 14 Gicurasi 2016 i Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru niho habereye igitaramo cyabimburiye ibindi cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 ribaye ku nshuro ya gatandatu.
Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ni rimwe mu marushanwa abera mu Rwanda ateza imbere umuziki w’u Rwanda. Rikaba rihuriramo abahanzi 10 baba bakunzwe mu gihugu.
Mu bahanzi 10 bose bagomba kwitabira iri rushanwa ku nshuro ya gatandatu, nta n’umwe ufite ikibazo cyangwa se utashoboye kwitabira iki gitaramo cya mbere cya semi live.
Danny Nanone, Jules Sentore, Umutare Gaby, Danny Vumbi, Allioni, Young Grace, Urban Boys, Christopher, TBB na Bruce Melodie nibo bahanzi bagomba kugira umwe wegukana iri rushanwa.
Nk’uko bisanzwe abafana ni benshi baje kureba abahanzi bakunze. Gusa ku itsinda rya Urban Boys bigaragara ko ryari rikumbuwe mu irushanwa kubera urusaku rw’abafana rwinshi baririmba indirimbo zabo.
Bikaba biteganyijwe ko iri rushanwa rizagira ibitaramo bizenguruka Intara bitandatu naho ibindi bibiri bikazabera mu Mujyi wa Kigali mu buryo bwo kurushaho gushaka amanota kuri umwe ugomba kuryegukana.
Biteganyijwe ko igitaramo cya kabiri cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star kizakomereza i Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba ku wa gatandatu tariki ya 21 Gicurasi 2016.
5 Comments
iyi nkuru ntiyuzuye!! whereis urban boyz??
1) Christopher ndagukunda ariko kuki wambaye umupira wabagore?
2)umuseke murakoze mu mafoto meza kandi ashimishije utasanga ahandi.nkiyuriya mwana rwose wiryamiye inyuma yibyuma iranshimije cyane pe.iriya yajya no muri photos de la semaine kuri Yahoo.mujye mukomeza muduhe amafoto nkaya
Senderi yabuze turababara. Nta gashya na kamwe kabonetse mu irushanwa. wangira ngo baziuzatwara igikombe, kuko bose ubona ari ugukanira ifararanga tu.
alikonawe ntukabaze ibyuzi nkamwalimu, ngokuki christopher yambayumupira wabagore, nawewisubize icyokibazo. ubundise nikiyambara cyabagabo? nuko ayamafoto yerekana ugutwikwe kuiburyo gusa, iyobaza kwerekana amatwiyombi ngurebiherena yambaye kugutwi kubumoso kwatariryabakobwa, nukuvugase koyabuze iryabahungu konazo ziliho kuisoko? Ahubwuzarebe na maquillage yisiga uzahita wisubizikibazo, mamjye wumukobwa ntazonatinyuka
U Rwanda rugeze ahashimishije mu nzego zose pe!!
Guma Guma Oyeeeeeeeee!!!!!!!!!!!
https://www.ssyoutube.com/watch?v=RiezZPtsLdk
Comments are closed.