Prof. Sam Rugege yasimbuye Aloysie CYANZAYIRE ku mwanya wa Perezida w’urukiko rw’ikirenga
Ku munsi w’ejo Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho Perezida w’urukiko rw’ikirenga mushya ariwe bwana Prof. Sam Rugege aho asimbuye Aloysie CYANZAYIRE warumaze imyaka umunani yose kuri uyu mwanya.
Umukuru w’igihugu kandi yashyize Madamu KAYITESI Zainabo Sylvie ku mwanya wa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
Nkuko biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga agira manda imwe y’imyaka 8 idasubirwamo; Madamu Aloysie CYANZAYIRE yari kuri uyu mwanya guhera mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2003 aho yari asimbuye Rwagasore Simeon.
Bwana Prof. Sam Rugege usimbuye Aloysie CYANZAYIRE yari Visi Perezida w’Urukiko rw’ikirenga naho Madamu KAYITESI Zainabo Sylvie akaba yari Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu.
Tubibutse ko hari n’indi myanya yagiye ihabwa abayobozi bashya. Kanda hano usome imyanzuro y’inama y’abaminisiti yo kuwa 07/12/2011.
Kugeza ubu ntago haramenyekana uzaba Umuvunyi mukuru. Aha rero byatuma twibaza niba Aloysie CYANZAYIRE azahabwa uwo mwanya cyangwa agahabwa izindi nshingano nk’inararibonye bitihise akaba yajya kwikorera ku gite cye. Tubitege amaso.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
7 Comments
uyu mugabo ni inararibonye azageza heza urukiko rw’ikirenga.
Byari ngombwa kuko burya iyo umuntu amaze igihe ku mwanya nk’uriya hari igihe akomeza kugendera ku bya kera nyamara hari ibigezweho, KANZAYIRE nasimburwe haboneke amaraso mashya ariko kandi akazi yagakoze neza nubwo kari kagoye aracyari muto nibamushakire undi mwanya mwiza umukwiye.
cyanzayire kuri mandate ye yitwaye neza rwose, yahesheje isura nziza ubutabera bwo mu rwanda, yagaruriye u butabera ikizere, none ubu amahanga yose yifuza arabwizera; Sam nawe twizeye ko azageza byinshi ku bucamanza kuko ni umugabo w’umukozi, igihe cyose rero azaba agiye kuri uyu mwanya nta mpungenge rero kuko arabishoboye.
CONGRATULATIONS!!!! SAM
NI UKURI URWEGO RW’UBUTABERA RUZARUSHAHO KWIZERWA KUBERA UYU MUGABO W’INTARRIBONYE
AKABA N’UMWARIMU MURI ZA KAMINUZA.YIBUKE ARIKO WELLFARE Y’ABAKOZI
GUSA UWO ASIMBUYE NAWE YARI UMUKOZI KDI SERIOUS. MFITE UBUSHOBOZI NAMUGIRA UMUVUNYI W’ABANYARWANDA. GUSA HIS EXCELLENCE NAWE ARAMUZI KANDI TUMWIZEYEHO UBUSHISHOZI BW’AHO AZAMUSHIRA AFATANYIJE N’ABANYARWANDA ABEREYE KW’ISONGA.
NDABANZA NISEGURE SINGIYE G– USEBYA U RWANDA ARIKO NAGIRE BIMWE AKOSORA MWIFUNGA RIKOMEJE KUGARAGARA RIDASOBANUTSE AHO UMUNTU AFUNGWA NTA DOSIYE IMUFUNGA AKAMARA IGIHE ATARANABURANISHWA.
CYANZAYIRE ndifuza ko Nyakubahwa yamugira umuvunyi mukuru rwose ni inararibonye
Nta muntu muri iki gihugu ufungwa n’Urukiko nta dosiye afite!! Ubwo se Urukio rwashingira he!? wa mugabo we umanza Inkiko uvuga atari izubu? ibyo uvuga ntibishoboka.
Comments are closed.