Digiqole ad

Umuhanzi ujya muri Guma Guma aba yarabikoreye– Auddy Kelly

 Umuhanzi ujya muri Guma Guma aba yarabikoreye– Auddy Kelly

Auddy Kelly asanga umuhanzi witabira Guma Guma aba yarabiharaniye

Munyangango Audace uzwi mu muziki ku izina ry’ubuhanzi rya Auddy Kelly, asanga umuhanzi uhamagarwa kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star aba yarabikoreye. Uretse ko rifite umubare ugomba kuryitabira wongerewe abaryitabira baba benshi.

Auddy Kelly asanga umuhanzi witabira Guma Guma aba yarabiharaniye
Auddy Kelly asanga umuhanzi witabira Guma Guma aba yarabiharaniye

Avuga ko kuba ari umwe mu bahanzi batararyitabira atari uko adakora. Ngo abaryitabira hari icyo baba baramurushije ari nacyo ashaka gukemura mu maguru mashya.

Ku bahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6, kuri we asanga buri wese afite imbaraga ndetse n’ubushobozi bwo kuba yaryeguka. Ko nta n’umwe yavuga urusha abandi.

Auddy yabwiye Umuseke ko umwaka wa 2017 ashaka kuzisanga mu bahanzi bazitabira iryo rushanwa niba rizongera kuba. Atari uko agiriwe impuhwe ahubwo ari ibikorwa bye bimushyizemo.

Ati” Usanga kenshi iyo umuhanzi atagiye muri Guma Guma aca ku ruhande agatangira kuvuga ko abagiyemo bamwe badashoboye. Ariko nyamara uba ugomba kureba ku ruhande rwawe ko ntacyo atakurushije”.

Mu minsi ishize nibwo Auddy Kelly yashyize hanze indirimbo yise ‘Sinkakubure’ iyo ndirimbo akaba yarasobanuye ko yayikoreye umuntu atifuzaga kubura mu buzima bwe yakundaga.

Kuri ubu, yashyize hanze indi nshya yise ‘Ubyumve’ iyo ndirimbo ngo ikaba ishimangira neza ibyo ashaka kubwira umukunzi we ariko mu buryo bushobora gufasha abandi nabo bafite ikibazo nk’icye.

https://www.youtube.com/watch?v=AmBVLLQ3wpA&feature=youtu.be

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish