Dusingizimana asigaje amasaha 25 ngo ajye muri GUINNESS WORLD RECORDS
Muri Petit Stade i Remera Eric Dusingizimana aracyakubita (Cricket Batting) agapira, ubu amaze gukora amasaha 26 (ubwo twandikaga iyi nkuru) mu masaha 51 agomba kumara agaca umuhigo wa Guinness World Records ubu ufitwe n’umuhinde Virag Mare.
Mu gitondo kuri uyu wa kane Umuseke wasubiyeyo, umunyamakuru wacu avuga ko ku maso ubona agifite imbaraga mu buryo butanga ikizere ko azageza ejo kuwa gatanu saa tanu z’amanywa.
Ijoro ryose yaraye atera aka gapira, abakinnyi b’amakipe ya Cricket mu Rwanda barakuranwa bamuterera, abantu basanzwe nabo baraza bakabisaba bakabereka uko batera nabo bakamuterera.
Ku mugoroba washize haje abantu benshi kumushyigikira bahamara umwanya munini bamutera akanyabugabo, gusa nyine bose bakagenda bataha umwe umwe bakamusiga, abaharamukiye nabo bamusanze akomeje kwiruka inyuma y’uyu muhigo.
Muri iki gitondo umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, Robert Mugabe, yadusobanuriye icyo bakora ngo bite ku buzima bwa Dusingizimana Eric.
Mugabe ati “Birumvikana ko agomba kugira icyo ashyira mu nda ngo afashe ubuzima bwe. Ejo kumanywa twamuhaye ‘salade’, na ‘Jus’ y’amatunda. Nijoro yanyoye amata n’umugati. Uyu munsi mu gitondo twamuhaye amagi, umugati na ‘African Tea’. Ni ibyo kurya byoroheje tumuha gusa kuko nibyo bimufasha kumara amasaha menshi mu kazi.”
Abajijwe niba nta byongera imbaraga anywa, yadusubije ati “Twatekerezaga ko azagera aho akanywa nka ‘Red Bull’ (Ikinyobwa cyongera imbaraga), ariko kugeza ubu ntabwo arayinywa. Yatubwiye ko ntayo ashaka. Nta byongera imbaraga bindi twamuha kuko ibi ni ibintu bigenzurwa ku rwego mpuzamahanga. Ni imberaga ze bwite rwose.”
Uyu musore w’imyaka 29 muri uyu muhigo ari kugerageza kwesa mu isaha imwe aruhukamo iminota itanu gusa.
Uyu musore umuhigo awugezeho yahabwa miliyoni imwe y’amadorari ya Amerika, hafi 1/2 cyayo akaba yaravuze ko yahabwa umushinga wo kubaka stade ya Cricket mu Rwanda nk’uko yabivuze ejo hashize.
Photos/Evode MUGUNGA/UM– USEKE
UM– USEKE.RW
8 Comments
COURAGE GUY
fatiraho mwana tukurinyuma
Agiye kuba wambere mubanyarwanda guca agahigo tuu. Keep it up.
Courage kabisa!
Ntago yaba ari uwa mbere kuko Minister General James Kabarebe numvise ko yayigiyemo muri 2002 kuba yarabaye chef d’etat major wibihugu bibiri.Rwanda and Congo.
hahahahahahahaahhahaha uti nyakubahwa kabarebe nawe ako gahigo aragafite kimwe firtldy nabonye wabaye uwaba peresida babiri uyu nawe araba abaye uwa cricket. ngayo nkugo
Arabikora DUSINGIZIMANA Kuko ntago arambirwa ahubwo ndabona uko amasaha ashira ararushaho kongera imbaraga.
Nimuze dukomeze tumushyigikire.
komereza ho muhungu wacu tukuri nyuma Imana ikurimbere
Comments are closed.