Allioni na Danny Vumbi kuza muri PGGSS bwa mbere nta gihunga bibateye
Mu bahanzi 10 bagomba kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 Danny Vumbi na Allioni nibo bitabiriye iryo rushanwa bwa mbere mu nshuro esheshatu rigiye kuba. Ngo nta gihunga na gikeya bafite nubwo bari kumwe n’abamaze kujyamo inshuro eshatu.
Bavuga ko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star uretse kuba ryitwa irushanwa rifite akandi kamaro abantu batazi kandi gafite umumaro munini cyane hagati y’abahanzi.
Guhura kenshi mu myitozo ‘repetition’, kujyana mu modoka imwe igihe bagiye kurushanwa, ngo ni kimwe mu bintu bikurura ubushuti bukomeye hagati y’aba bahanzi.
Kubera ko mu yindi minsi aba bahanzi ngo buri umwe aba akora muzika ku giti cye ahubwo arimo gucungana n’indirimbo mugenzi we yashyize hanze ngo yumve amakosa ayumvikanamo.
Basanga rero iri rushanwa rifite akamaro r’uruhare runini cyane mu kubaka ubumwe hagati y’abahanzi kimwe mu bintu bidakunze kugaragara mu bindi bihugu byo mu Karere aho sanga havugwa gushyamirana gusa.
Mu gihe habura iminsi ibiri ngo batangire kurushanwa, babwiye Umuseke ko nubwo baterwa ubwoba na bagenzi babo kuri bo ntabwo bafite. Ahubwo ko bategereje umunsi w’igitaramo nyirizina.
Bagize ati “Primus Guma Guma Super Star n’irushanwa rikomeye!!!Uretse kuba buri muhanzi wese aba arishaka ni n’umwanya mwiza wo kubaka umwuka mwiza hagati yacu. Nta bwoba na bukeya dufite ahubwo twiteguye kuzereka abafana bacu impamvu twashyizwe mu irushanwa”.
Biteganyijwe ko igitaramo cya mbere kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2016. Icyo gitaramo kizabera i Gicumbi mu Ntara y’Amajyepfo guhera i saa munani z’amanywa (14h00).
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Gicumbi ni mu ntara y’amajyaruguru si mu majyepfo.Mujye mubanza musome inkuru mbere yo kuyishyira ahagaragara
Comments are closed.