Kubera akavuyo Ikirezi Group na Tigo ntibabashije kurwanya ibiyobyabwenge i Rubavu
Muri week-end ishize, gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko yatangijwe na Tigo ifatanyije n’ikirezi Group nabwo yagenze uko yari yeteganyijwe ubwo yari igeze i Rubavu.
Nyuma ya Muhanga, Gicumbi na Musanze, hari hatahiwe umujyi wa Rubavu, abaririmbyi nka Taff gang, Danny, Khizz aba ntibabashije kuririmba kuko iki gitaramo kitarangiye bitewe n’amashanyarazi aho yagendaga acika bityo ibyuma ntibivuge.
Icyo kibazo cy’icika ry’umuriro aho iki gitaramo cyaberaga ntabwo kivugwaho rumwe ku mpamvu yabiteraga kuko ahandi mu mujyi wa Rubavu amashanyarazi yari ahari ntakibazo.
Bamwe bemeza ko byaba byaraturutse ku kavuyo abafana baba barateje bari hafi y’insinga z’amashanyarazi zijyana ahari hateguriwe iki gitaramo, aho cyaberaga kuri RTUC i Rubavu.
Mu gihe iki kibazo cyavukaga, urubyiruko rumwe rwari rwaje muri iki gitaramo rwagaragaje imico mibi yo guterana amabuye, bituma Police ihita ihagarika ko byanakomeza niyo icyo kibazo technique cyakemuka.
Abaririmbyi nka, Urban boys, Jack B na Just Family, nibo bonyine babashije kuririmba. Mu gihe umuriro wagendaga ugaruka aho, abari babiteguye basabye Kitoko ko yaza akaririmba, ariko nawe ntibyakunda kuko byakomeje gucikagurika. Dany, Khizz, Taf gang n’abandi bo ntibabashije kuririmba nkuko byari byabazanye.
Police imaze kubihagarika, aba baririmbyi bose n’abateguye iki gitaramo bahise bataha i Kigali dore ko Kamishi yari yashyize kumugaragaro Album ye.
Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM
1 Comment
aha koko niko bxagenze gusa byaratubabaje rubavu cyane nugushaka uko bagaruka
Comments are closed.