Aho kuba icyamamare iminsi 3 gusa, wategura uko wamamara ibihe byose- Ngabonziza A.
Ngabonziza Augustin watangiye umuziki mu 1978 akaba n’umwe mu bari bagize Orchestre yitwaga ‘Les Citadins’, avuga ko nta muhanzi wakabaye ajya muri studio kuririmba kubera ko ashaka kuba nk’icyamamare nka runaka bikarangira mu minsi itatu gusa.
Ahubwo ngo yakagateguye uburyo azabamo icyamamare ibihe byose agikora umuziki n’igihe azaba atakiwukora ibikorwa bye bigakomeza kumvwa n’urubyiruko rw’icyo gihe.
Kuva yatangira umuziki yakoze indirimbo zisaga 65, muri izo zose ngo izigera kuri 50 nizo ndirimbo ze avuga ko zagiye hanze zikumvwa n’abantu batandukanye n’ubwo nta mashusho zifite.
Mu myaka yose amaze mu muziki avuga ko isomo rimwe yakuyemo nk’umuhanzi wabikoraga by’umwuga, ari uguhimba cyangwa ukaririmba ibintu bizamara imyaka n’imyaka aho kureba ikintu kizarangira mu minsi itatu gusa.
Kuri we asanga abahanzi b’ubu bafite amahirwe menshi yo kubigeraho mu buryo buboroheye kubera ko iterambere rivuka umunsi ku wundi. Ariko akababazwa na bamwe basa n’abatabikozwa.
Yabwiye Umuseke ko we n’abandi bagenzi be bo muri icyo gihe bifuza abahanzi bajya babegera bakabereka ko aho gusubiramo indirimbo y’Umunyamerika kandi itazakundwa nk’uwayikoze, ahubwo umuziki gakondo ko nawo wakundwa kandi ukamamara.
Yagize ati “Yego rwose ntabwo tubujije ko umuhanzi ajya muri studio ngo akore injyana ashaka. Ariko ni byiza ko bakwiye kumenya icyerekezo bashaka kugezaho umuziki w’u Rwanda kandi bakanamenya ko ubwo bushobozi babufite”.
Ngabonziza akomeza ashima bamwe mu bahanzi badashaka kuva mu muco gakondo cyane nubwo benshi bataranamenya itandukaniro riri hagati y’umuziki bita gakondo n’undi w’ahandi.
Mu bahanzi avuga ko akunze kumva indirimbo zabo cyane, ni Knwoless na Jules Sentore. Gusa ngo ajya ahora yifuza kuzagira umwe muri bo uzaza akaba yanamuha amagambo yakoresha mu ndirimbo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW