Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa 07/12/2011
None kuwa gatatu tariki ya 07 Ukuboza 2011, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Inama itangira, Ministiri w’Intebe mu izina ry’Abagize Guverinoma yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika agaciro yahesheje u Rwanda n’Abanyarwanda ndetse na Afurika muri rusange mu ijambo yavugiye i Busan mu Gihugu cya Koreya y’Amajyepfo mu nama ya kane yo mu rwego rw’ikirenga ku mikoreshereze myiza y’inkunga “Fourth High Level Forum on aid effectiveness“ yahabereye kuva ku itariki ya 29 Ugushyingo 2011 kugeza ku ya 1 Ukuboza 2011 yaganiriye ku ruhare nyakuri rw’imfashanyo mu iterambere.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 18/11/2011, imaze kuyikorera ubugororangingo. 2. Inama y’Abaminisitiri yemeje raporo y’ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda z’iterambere zikurikira :
- Raporo y’Inama Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe agirana na za Minisiteri n’Ibigo bya Leta bizishamikiyeho mu rwego rwo kurebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda za Leta rigeze, ahabonetse ingorane zigaragara zigashakirwa umuti hakiri kare;
- Raporo ya Gahunda yo guhashya imirire mibi mu Rwanda ;
- Raporo ya Gahunda y’Ubwisungane mu Kwivuza;
- Raporo y’Ingamba zo kongera mu bwiza no mu bwinshi umusaruro w’amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda;
- Raporo y’Inyigo yo gusana sitade Amahoro i Remera no kubaka Sitade y’Igihugu nshya ishobora kwakira abantu nibura 60,000;
- Raporo y’Uburyo bwo gufasha Abanyeshuli biga mu Mashuli Makuru na Kaminuza mu Rwanda kubona amafaranga y’inguzanyo abafasha mu myigire yabo mu mwaka w’amashuli 2011/2012.
3. Inama y’Abaminisitiri yemeje inyandiko za Politiki, ingamba na Gahunda zikurikira:
- Gahunda y’Igihugu yo kwita ku Musaruro /National Post-Harvest Staple Crop Strategy;
- Gahunda yo gushyiraho Ikigo kita ku musaruro w’Ibinyampeke n’Ibinyamisogwe/Rwanda grain & cereal corporation (RGCC);
- Gahunda yo kuvugurura uburyo Ambasade zihagarariye u Rwanda n’ Ibihugu zishinzwe/ Rwanda foreign mission and their jurisdiction.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Ishuli Rikuru ry’Uburezi rya Kigali ritangiza Gahunda z’amasomo mu byiciro bikurikira :
- Bachelor of Education in early childhood Education program;
- Post graduate Diploma in Education program;
- Master of Education in Curriculum and Instruction program.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
- Umushinga w’Itegeko ryo kwemeza amasezerano hagati ya Republika y’u Rwanda na IDA, yerekeranye n’impano ingana 37,300,000 DST n’inguzanyo ingana na 40,400,000 DTS agenewe gahunda yo gushyigikira ingamba zo kugabanya ubukene: Icyiriro cya VIII;
- Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda, rikanagena inshingano, imitunyanyirize n’imikorere byacyo /National Industrial Research and Development Agency (NIRDA);
- Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu cy’ubugenzuzi n’ihiganwa mu bucuruzi, rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byacyo/National Inspectorate and Competition Authority (NICA);
- Umushinga w‘Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) rikagena kandi inshingano, imitunganyirize n’imikorere byacyo;
- Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti/Draft law establishing Rwanda Food and Medicines Authority ;
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka ya Perezida akurikira :
- Iteka rya Perezida ryemeza amasezerano ku burenganzira bwihariye n’ubudahangarwa by’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe kurwanya SIDA, Igituntu na Malaria;
- Iteka rya Perezida rishyiraho Imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo n’incamake y’imyanya y’imirimo y’Urukiko rw’Ikirenga (Supreme Court).
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka ya Minisitiri w’Intebe akurikira:
- Iteka rya Minisitiri w’intebe rishyiraho imiterere, ububasha n’imikorere by’Urwego ngenzuramikorere rwa za zone zihariye mu by’ubukungu mu Rwanda;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho abagize Komisiyo zishinzwe iby’ubutaka ku rwego rw’Umujyi wa Kigali n’urw’Uturere;
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Imbonerahamwe n’Incamake y’imyanya y’Imirimo by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’ Impeta by’Ishimwe (CHDH);
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo n’Incamake y’imyanya y’Imirimo y’Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA);
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Imbonerahamwe n’Incamake y’imyanya y’Imirimo by’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD);
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Imbonerahamwe n’Incamake y’imyanya y’Imirimo by’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC);
- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Imbonerahamwe n’Incamake y’Imyanya y’Imirimo by’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC).
8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka ya Minisitiri akurikira:
- Iteka rya Minisitiri rishyiraho amafaranga y’icyemezo gihabwa abubaka n’abacunga ahantu hihariye mu by’ubukungu mu Rwanda;
- Iteka rya Minisitiri rishyiraho urutonde rw’ibitemewe ahantu hihariye mu by’ubukungu mu Rwanda;
- Iteka rya Minisitiri rigena umunsi irimbi IWABO WA TWESE ry’i Remera ryafunzwe ;
- Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gushyira mu myanya abakozi bashya bakirangiza kwiga bakenewe mu nzego z’uburezi za Leta;
- Iteka rya Minisitiri rigena imiterere, abagize amashami ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe ibarura rusange, inshingano n’imikorere yayo, rikanagena inzego z’imiyoborere, imitunganyirize y’imirimo ya tekiniki na gahunda ngenderwaho y’ibarura rusange rya 4 ry’abaturage n’imiturire.
9. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama, Inama Nkuru y’Ubucamanza, yagejeje ku Nama y’Abaministiri kandidatire ya Prof. RUGEGE Sam ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na kandidatire ya Madamu KAYITESI Zainabo Sylvie ku mwanya wa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Inama y’Abaminisitiri irazishyigikira.
10. Inama y’Abaminisitiri yashyize abakozi mu myanya ku buryo bukurikira :
MININTER
Bwana MUNYABAGISHA Valens: Umunyamabanga Uhoraho
MINECOFIN 1. Bwana Vincent MUNYESHYAKA : Executive Secretary of Financial Sector Development Secretariat
2. Bwana Cyrille HATEGEKIMANA : Coordinator of Government Portfolio Management Unit
MINIJUST
Bwana GATWAZA William: Umuyobozi ushinzwe ICT
MINISANTE
Bwana MAKAKA John Paul Andrew, Umuyobozi ushinzwe Gahunda y’Ubwisungane mu kwivuza.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere / Rwanda Governance Board
1. Prof. SHYAKA Anastase: Umuyobozi Mukuru
2. Madamu Fatuma NDANGIZA: Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi no guteza imbere imiyoborere myiza.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu Akamaro/ Rwanda Utility Regulatory Agency (RURA)
Bwana GATARAYIHA Regis: Umuyobozi Mukuru
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare/ National Institute of Statistics of Rwanda (INSR)
Bwana MURANGWA Yusuf: Umuyobozi Mukuru
Mu Nteko y’Ururimi n’Umuco/ Rwanda Academy of Language and Culture
Dr. VUNINGOMA James: Umunyamabanga Nshingwabikorwa
Inama y’Ubuyobozi y’ Ikigo cy’Igihugu cy’Iposita/ National Post Office Board of Directors
1. Bwana KABERA Joseph: Chairperson 2. Madamu MUBARURE Chantal: V/Chairperson 3. Me KAZUNGU J. Bosco, 4. Bwana SEBERA Tony, 5. Bwana RWAMUGANZA Caleb, 6. Madamu KANYANGE Immaculée, 7. Madamu KANYONGA Louise. Mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru
Mr. MUGISHA MUVUNYI Emmanuel: Director of Professionalism and Media Development
11. Mu bindi
a) Minisitiri w’Intebe yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku wa 30 Ugushyingo 2011 yitabiriye Inama ya 13 y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Bujumbura aho yari ahagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika KAGAME Paul. Ku wa 29 Ugushyingo, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yitabiriye kandi imihango yo gusoza Inama y’Umushinga wo Guteza Imbere Ikibaya cy’Ikiyaga cya Tanganyika. Iyi nama yabereye i Bujumbura kuva tariki 28 kugeza ku ya 29 Ugushyingo 2011 yari ifite insanganyamatsiko igira iti: Kubyaza inyungu amahirwe menshi agaragara mu Bucuruzi no mu ishoramari mu Kibaya cy’Ikiyaga cya Tanganyika.
b) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki 5 kugeza ku ya 9 Ukuboza 2011, Urwego rw’Umuvunyi ruzakoresha inama zitandukanye mu gihugu hose zigamije kurwanya ruswa, ku nsanganyamatsiko igira iti ”Tube inyangamugayo twange Ruswa”. Umuhango wo gusoza iki gikorwa uzabera muri Serena Hotel, i Kigali, tariki ya 9 Ukuboza 2011.
c) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko MINALOC ifatanyije na Rwanda Governance Board itegura ukwezi kwahariwe Imiyoborere Myiza kuzatangira tariki 5 Ukuboza kugeza tariki ya 30 Mutarama 2012. Muri uko kwezi kwahariwe Imiyoborere Myiza. Imihango yo gusoza uko kwezi kwahariwe Imiyoborere, ku wa 30 Mutarama 2012, izabimburirwa n’Inama yo ku rwego rwo hejuru izasuzuma Imiyoborere.
d) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje kandi Inama y’Abaminisitiri ko Abagize EALASCA- Ishyirahamwe rya Siporo n’Umuco rihuza Inzego z’Ibanze mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bazagira uruhare mu bikorwa by’umuganda udasanzwe ku wa 10 Ukuboza 2011 mu Mujyi wa Kigali (Akarere ka Gasabo na Nyarugenge).
e) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko inama y’Akanama gashinzwe Amasezerano y’Ubuhahiranne n’Ishoramari hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (TIFA) yabereye i Washington D.C. kuva tariki ya 1 n’iya 2 Ugushyingo 2011. Intego y’iyo nama yari ugusuzuma intambwe yatewe nyuma y’inama iheruka yabereye i Kigali mu mwaka wa 2009 no kwemeranya ku bikorwa bishya byakorwa mbere y’ibindi mu rwego rwo gushimangira Ubuhahirane n’Ishoramari hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Impande zombi zasanze haratewe intambwe ishimishije kuva inama iheruka ya TIFA ibaye zinemeranya ko zigiye kwibanda ku bikorwa byihutirwa by’iterambere.
f) Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ingengabihe y’amashuri y’umwaka wa 2012. Igihembwe cya mbere kizatangira tariki 09/01/2012 kirangire tariki ya 30/03/2012; ikiruhuko kizatangira tariki 30/03/2012 kirangire tariki 22/04/2012. Igihembwe cya kabiri kizatangira tariki 23/04/2012 kirangire tariki 13/07/2012; naho ikiruhuko gitangire kuwa 14/07/2012 kigeze tariki 02/09/2012. Igihembwe cya gatatu kizatangira tariki ya 03/09/2012, kirangire tariki 09/11/2012. Ibizamini ku basoza amashuri abanza biteganyijwe guhera tariki 06/11/2012 bikarangira tariki ya 08/11/2012. Naho ibizamini by’abarangiza icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’amashuri yisumbuye bizatangira tariki ya 14/11/2012 birangire tariki ya 23/11/2012.
g) Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki 3 Ukuboza 2011, kuri Sitade Nyamirambo, U Rwanda rwifatanyije n’Isi Yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wagenewe Abafite Ubumuga ku nsanganyamatsiko igira iti” Twese hamwe duharanire isi nziza kuri bose, harimo n’ Abafite Ubumuga mu Iterambere”.
Kuri uwo munsi, u Rwanda rwakiriye igihembo nk’Igihugu gihagarariye ibindi mu myaka icumi yahariwe Abafite Ubumuga. Uyu muryango urifuza gushyiraho Ikigega Nyafurika cyishingira Abafite Ubumuga (African Disability Trust Fund) kizakorera mu Rwanda aho kizaba gishyigikiwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, KAGAME Paul. Iri tangazo ryashyizweho umukono na
MUSONI Protais, Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri
19 Comments
Turashima ubushishozi bwa Nyakuba perezida wa Repubulika y’u Rwanda Kagame udahwema gutoranya abakwiye kutuyobora.
Mr. MBARUSHIMANA Nelson
Ijambo Excellency yavuze wennda ryahesheje agaciro abanyarda!!ariko kuvuga kuvuga ngo ryanahesheje agaciro afrika ni ugukabya guhakirizwa kuko KAGAME atari umuvugizi wa afrika!!L’Afrique n’est pas un pays fédéral aho igira umuyobozi umwe!!
Kami rwose wagirango ntabwo aba murisi yimana ntakijya kimushimisha ngirango ntabwo asoma nangwa kunva amakuru wowe utungwa nokuvuga ibigambo birimo ubusa gusa banza numugore wawe atajya akunyura uzage wandika ubusa ariko urwanda rukomeza guterimbere muzehe wacu komeza abakunda urwanda tukurinyuma
Ibindabishimye,ariko se ko inguzanyo ku banyeshuli(kaminuza n’amashuli makuru),intero ni yayindi ngo birakemuka vuba iyo vuba ntijya igera,nagerageje gusura ibigo bitandukanye,abanyeshuli barahangayitse,hari nabeshi batashye kubera kubura uburyo,sinzi,gutinda kw’inguzanyo nabyo bituma ubuzima buba bubi cyane kuri izo ntiti z’ejo mwikubite agashyi!
inkunga ya leta ko iza yunganira iyo ababyeyi kandi ko iza ifite aho iturutse,kuki umubyeyi yiyambura inshingano afite ku mwana akazishyira kuri leta?ibyo ni ibiki koko natwe twagiye tumenya ko leta yunganira tugafatanya.
Uburezi,abanyeshuli na SFAR??????
congs Regis Gatarayiha.uyu muyobozi ni umugabo pe!kuva mu bwana bwe uyari umunyamurava,kuba yeguriwe kuyobora RURA biragaragaza ko HE areba kure kandi neza,Tumwifurije rero imirimo myiza,kuko ubunararibonye bwe buratwizeza gukora neza imirimo yashinzwe.Good Bless u bwana Regis
Rwose ni muhagurukire kaminuza UNR,kuko hari ibibazo byinshi by’imyeeenda y’abarimu batarabona kandi ntibabyishimiye nubwo bicecekera.Ntibishyurwa kandi hashize igihe kinini.New education Minister kora iyo bwabaga bahembwe.
burya impinduka zikorwa mu buyobozi ziba zigamije kuzana ibishya kandi byiza,umushya wagiriwe ikizere ni uko azwiho ubushobozi bwo gukora ibikenewe,naho ucyuye igihe ni uko aba yageze ku ntego yari yahawe kugeraho. congratulations ku bayobozi bashya kandi abacyuye igihe namwe mwarakoze.
nishimiye kuba bamwer bakoresha uru rubuga kuvuga ukuri nonese niba umubyeyi yarabyaye umwana agishobooye kumurera nyuma akaba atabishoye noneho umunyeshuri leta imureke abure uko yiga?nibyo leta wenda ntabushobozi ifite ariko ikibazo umuntu yakwibaza kuki anyerezwa atabura?cg ayo aabayobozi baguramo amamodoka meza atabura cg ayo gukoresha ubusabane bwa FPRatabura?ubu buryo bw iyi reta nabwo mbwise kwica urubozo nabyo ndumva ntaba nkosheje cyane kuko niba waremereye umuntu ikimutunga ukamara amezi5 utarakimuha kdi ubwo abanyeshuri ba FARG bo ayabo bayabona neza none ngo perezida Kagame ahesha agaciro abanyarwanda cg arakabamburu sinzi gusa uwavuga agahinda yateyae bamwe bwakira
@Nabasanzino, ibyo kunyereza umutungo biri muri gahunda ya Leta? Inyangabirama ziba ari nyinshi, kandi wibuke ko ayo mafaranga anyerezwa aba yagenewe ibikorwa.Ibi bishatse kuvuga ko iryo nyerezwa ry’amafaranga, rijyana n’ idindira ry’ ibikorwa biba bigenewe gukorwa n’ iyo mari iba yarigise. NTukitiranye Leta na FPR, amafaranga FPR ikoresha ifite aho iyakura, haba mu banyamuryango n’ahandi. Waba ufite gihamya z’ uko FPR ikura amafanga muri Leta?Wazazitugezaho nabyo tukabimenya, kuko nzi ko amafaranga y’ iyi leta utayajyana uko wishakiye. Ikindi ukwiye kumenya ko abantu atari automatse machines, niba hari za lituges , zigomba kubanza kuvanwaho. N’abo uvuga ngo ni aba FARG nabo ntibayabonera igihe, kubera impamvu zitandukanye. Tuza, kandi uhe agaciro k’ ibikorwa by’ iyi Leta, kuko uwaguha mo umwanya, ayo uvuga ntiwakongera kuyavuga, wabona ko impamvu zitabura. Icyakora uzatunge agatoki umuntu utuzuza inshingano ze, kandi baba bahari, wenda bazakurikiranwe, ariko utitiriye igihugu cyosr uburangare n’ ubusahuzi.
abakinyi ni bamwe gusa ikibuga kimwe cya cama abicajweku gatebe bizaherera he???????
NYAMUNEKA ‘ZUBA’ NATWE TUMURIKIRE!!!!
Turashima perezida wacu rwose ntako aba atagize ariko byarambabaje kubona yarashubijeho gouverinoma kandi twarituziko agiye gushyiramo amarasomashya,yego harabagomba kubabasubiramo
Ariko nk’ubwo mwagiye mureka gusebya nibura ababyeyi banyu?ni ukwerekana ko mutarezwe?wowe wiyita Kami nta soni,urareba ukabona HE ari mugenzi wawe?guhakirizwa se wahakirijwe ukamureka?nk’ubwo uba uta umwanya wawe ngo urandika ugira ute?kdi wasanga witwa ko wize?ubwo se bikumariye iki?uteye isoni,ndabona urenze kuba igipinga
Twishimiye uburyo Leta y’u Rwanda ikomeje kugena abayobozi beza kandi babifitiye ubushobozi. Amaraso mashya muri MINEDUC twizeyeko azahindura byinshi. Muri MIJESPOC naho turabona byanze bikunze hari impinduka nziza ! Dukomeze imihigo y’ubutwari.
mu byukuri gushima ni byiza gusa icyo nshaka kuvuga FPR na LETA biratandukanye ngo nuko perezida ariwe se uyiyobora naho ni umgabo kuko nawe uwaguha kuyobora 8000000000 z’abaturage washiyaho abo ushatst nkanswe umuyobozi w’igihugu ushishoza nawe rata congratulations muzehe wacu gusa ukemuye icya EDUCATION no muri FARG uzagikemure naho aba contre succes turekane nabo
ndabemeye abayobozi bacu bazi kureba kure bakaduhitiramo neza
UMUSAZA WACU NAKOMEREZE AHOOOO ariko se aba contresuccer bo babura?ahhaaaaaa.mbese ko umuyobozi wabasirikare we atajya ajya muri iriya nama?
Turashimira Leta yacu mu buryo igerageza kutugezaho imyanzuro y’ inama y’Abaminisitiri ibyo bigatuma tumenya imikorere y’igihugu cyacu ndetse naho kigeze kiteza imbere. Nabasaga ko niba bishoboka mwampa kuri mail ibyanzuwe ku ngingo y’ imikorere y’abaforomo n’ ababyaza.
Mbaye mbashimiye
Comments are closed.