Rwanda Music Federation mu guhagurukira Abacuruza ibihangano by’abahanzi nta nyungu bo babonamo
Rwanda Music Federation ni ihuriro ry’abahanzi bishyize hamwe rizajya ribungabunga ibihangano byabo ndetse rikanakemura amwe mu makimbirane igihe yavutse hagati y’umuhanzi n’undi. Kuri ubu ngo bagiye gukurikirana ikibazo cy’aba Djs bacuruza indirimbo zabo bakiharira inyungu bavanamo.
Tuyisenge Intore uhagarariye federation y’abanyamuziki, ngo agiye guhangana na cooperative y’aba Djs (United Street Promotion Cooperative) kubera gucuruza ibihangano by’abahanzi abahanzi ntacyo basaruramo.
Mu kiganiro na KigaliToday, Tuyisenge yavuze ko abo ba Djs bagiye guhagurukirwa bakagenzurwa ku mikorere yabo yo ko ari ukurya imitsi y’umuhanzi.
Ati “Nyuma y’aho dutoreye ubuyobozi bw’ihuriro ry’abahanzi mu Rwanda, ikibazo cya mbere tugiye gukurikirana n’icy’aba Djs bacuruza ibihango byacu bakiharira inyungu bavanamo. Kuri twe ni ukuturya imitsi kuko umuhanzi aravunika ugeretseho no guhendwa iyo akora ya ndirimbo. Tugiye gufata umwanya tuganire nabo turebe icyo twageraho”.
Ibi ariko ku ruhande rw’abo ba Djs ngo ni uburyo bwo gushaka kubinjirira mu kazi ndetse no gushaka gusubiza inyuma ibikorwa bari bamaze imyaka itanu barimo kurwana no kurushaho guteza imbere muzika nyarwanda.
Ndacyayishimira Jean Bosco bita DJ Bob uhagarariye iyo cooperative y’aba Djs (United Street Promotion Cooperative),yabwiye Umuseke ko bagomba gufata umwanya bakaganira kuri icyo kibazo aho gushaka kuza gusubiza inyuma akazi bakoze mu myaka itanu ishize.
Yagize ati “Ibyo barimo kuvuga ni ugushaka kwimenyekanisha!!Aho kuvuga ko bagiye kudukurikirana ahubwo bavuze ko bagiye gufata igihe bakaza tukaganira uburyo twese twatera imbere?Imyaka itanu yose ishize hari akazi kagaragara twakoze nk’aba Djs katagateshejwe agaciro”.
Urutonde rw’abatorewe kuyobora iyo federation y’abanyamuziki,Umuyobozi wa Rwanda Music (RMF)ni Intore TUYISENGE,Vice President ni Patrick Nyamitari, Umunyamabanga ni Gatsinda Jean Paul ‘Jay P’, Umubitsi ni Uwineza Marie Claire.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Abadije bararengana ubuse nibwo bibutse kubahagurukira ahubwo izonyarwanda baririmba badashakako bacuruza bazisibemo bicururize agasobanuye ninaigeria hama tuzarebe iherezo kuko mbona abahanzi namaze kwiyumva nta naho Bari bagere reka Intore zihangane….
Guhangana siwo muri ahubwo bumvikane bagire icyo abacuruza bagenera abahanzi nabahanzi babahe ibyo bacuruza nuko mwese mwitezimbere bitaribyo bamwe barabihomberamo so mwicare mugagaca mubicoce birangire
Comments are closed.