‘Mi Casa’ itsinda ryo muri Afurika y’Epfo rije gutaramira abanyarwanda
Mi Casa ni itsinda rikomeye cyane riba muri Afurika y’Epfo rigizwe n’abahanzi batatu ari bo Dr. Duda , J’Something na Mo-T. Ngo baje mu Rwanda gutaramana n’abakunzi b’ibihangano byabo.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Gicurasi 2016, nibwo bashyize ubutumwa ku rubuga rwabo rwa Instagram bavuga ko bamaze kugera mu ndege berekeje mu gihugu kiza cy’u Rwanda.
Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko abo bahanzi bataje mu gitaramo nyirizina, ahubwo ko hari inama bagombaga kwitabira mu Rwanda nyuma akaba ribwo bazakora icyo gitaramo.
Kuva mu mwaka wa 2011 ubwo iryo tsinda ryishyiraga hamwe rigatangira gukora umuziki, rimaze gushyira hanze album zigera kuri eshanu. Izo album akaba ari ‘Su Casa, Mi Casa, Home Sweet Home na Su Kasi Remixes’.
Uko abo bahanzi ari batatu, J’Something niwe urimo w’umuzungu. Akaba aririmba akanacuranga gitari, Dr. Duda niwe ushinzwe gucuranga akanatunganya indirimbo zabo, naho Mo-T niwe uvuza umwirongi.
Iri tsinda rya Mi Casa rimaze kugira izina rikomeye muri Afurika Y’Epfo,ritegerejwe mu gitaramo kizabera muri People Club i Kigali kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Gicurasi aho kwinjira azaba ari amafaranga 10.000 frw kuri buri muntu.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW