Digiqole ad

Imvura yahitanye abantu 49, ikomeretsa 26 mu Turere twa Gakenke, Rubavu,…

 Imvura yahitanye abantu 49, ikomeretsa 26 mu Turere twa Gakenke, Rubavu,…

Imvura yangije umuhanda wa Kigali – Musanze – Rubavu kubera inkangu

Minisiteri y’impunzi no guhangana n’ibiza yatangaje ko imvura yaguye kuwa gatandatu no kuri iki cyumweru yahitanye abantu 49, ikomeretsa 26, ndetse isenya ibikorwaremezo binyuranye mu Turere twa Gakenke, Ngororero, Rubavu na Muhanga; Ubutabazi ngo buracyakomeje kubarokotse.

Imvura yangije umuhanda wa Kigali - Musanze - Rubavu kubera inkangu
Imvura yangije umuhanda wa Kigali – Musanze – Rubavu kubera inkangu

Akarere ka Gakenke niko kakozweho cyane n’iyi mvura ikaze, dore ko ubu habarurwa abantu bagera kuri 34 bo mu Mirenge itandatu (6) bapfuye, muri bo 16 baguye mu Murenge wa Gakenke, Mataba hagwa 9, Minazi hagwa 3, Muyongwe hagwa 3, Cyoko 2 naho Mugunga hagwa 1 nk’uko Akarere kabitangaje.

Muri aka Karere kandi harabarurwa inzu 472 zangiritse, ndetse inkangu ifunga Umuhanda mpuzamahanga wa Kigali – Musanze – Rubavu kugeza ubu utari nyabagendwa kugera kuri uyu wa mbere nubwo harimo gukorwa ibishoboka byose kugira ngo wongere ube nyabagendwa, nk’uko Minisitiri Seraphine Mukantabana ushinzwe guhangana n’ibiza yatangarije kuri Televiziyo y’igihugu.

Minisitiri Mukantabana yatangaje kandi ko iyi mvura yangije imihanda inyuranye iri hagati mu turere nayo yangiritse.

Yatangaje kandi Guverinoma yiteguye kugira icyo yakora kugira ngo ifashe abaturage, mu rwego rwo kwifatanya n’ababuze imiryango yabo.

Yagize ati “Guverinoma yiteguye gufatikanya n’Akarere n’abaturage kuko bariya bantu bapfuye ni Abanyarwanda kandi ni ingufu z’u Rwanda twabuze kugira tuzashobore gufasha mu muhango wo gushyingura bariya ba nyakwigendera. Mboneyeho kugira ngo nkomeze mbahumurize, mbere ko Guverinoma yose yifatanyije namwe mu kababaro ko gutakaza abantu.”

Min.Mukantabana kandi yatangaje ko kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi azajya mu Karere ka Gakenke kwifatanya n’imiryango y’abuze ababo kubashyingura; Ndetse yizeza ko hari ubutabazi bw’ibanze burimo gutegurwa kugira ngo bugere kubarokotse mu buryo bwihuse.

Ikigo cy'igihugu gishinzwe iteganyagihe kandi ryatanze impuruza ku mvura ikaze iteganyijwe mu minsi 3 iri imbere.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe kandi cyatanze impuruza ku mvura ikaze iteganyijwe muri iyi minsi.

Mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba mu murenge wa Gatumba harabarurwa umuntu umwe (1) witabye Imana, naho mu Murenge wa Muhororo hakabarurwa abantu bane(4).

Patrick Uwihoreye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba yabwiye UM– USEKE ko babaruye kandi inzu 21 yangijwe n’imvura nyinshi n’inkangu ndetse n’impanuka z’imodoka za hato na hato zabaye.

Imihanda migenderano myinshi mu karere ka Ngororero na Gakene yangijwe n’imvura zamanuye inkangu muri aka gace k’imisozi miremire.

Imodoka zariho zikoresha umuhanda wa Rubavu – Nyabihu – Mukamira – Ngororero  – Muhanga – Kigali mu gihe uyu wari ufunze.

Imodoka zagenewe ubutabazi za Minisiteri y’ingabo zabonetse kuri uyu muhanda ziri kuwutunganya ngo iyi nzira yongera kuba nyabagendwa vuba.

Imvura yatumye habaho inkangu henshi, hamwe na hamwe zagiwiriye amazu arangirika
Imvura yatumye habaho inkangu henshi, hamwe na hamwe zagiwiriye amazu arangirika

UM– USEKE.RW

21 Comments

  • turabihanganisha reta itabare hacyirikare barebe icyakorwa abitabye IMANA abasigaye bihanganekwisi niko tubayeho ejonijye noneniwowe mukomeze kwihangana

    • RIRIYA TANGAZO NI DANGER!!! NGO BARASABWA GUFATA INGAMBA. (FULL STOP).
      IZIHE????????????????

      • INGAMBA NI UKUBA BAVUYE AHO BIKOMEYE BYIBURA BAKABA BACUMBIKIWE N’ABAVANDIMWE BARI AHO BITARAKOMERA AHO IZO NKANGU ZITAGARAGARA CYANE. BYIBURA BAGAHUNGISHA UBUZIMA IBINTU BAZASHAKA IBINDI NIBABAHO. LETA SE AKA KANYA NAYO KO ITABUZA IMVURA KUGWA. RWOSE ABAHUYE N’IBIZA TURABIHANGANISHIJE, IMANA IBATABARE KUKO NIYO NKURU.

  • Twongere turwanye isuri nkuko byari muri gahunda ya leta muri 1977.Kuki leta nta ngamba zifatika igira? Kuca plastic nibyo ariko ibyo ni marketing politik kungirango tugaragare neza mu bazungu. Gahunda yo gutera ibiti, imiringoti izitira amazi nibisa nabyo ibyo bikagenwa nimpuguke twagombye kuba twifitiye zivuye muri za kaminuza

    • @Mikeno Ngo Leta nta ngamba zifatika igira? Maze iminsi nsoma ibintu wandika hano nkayoberwa iyo ubivana; cyangwa umuzimu wa leta ya Habyarimana yaraguteye?

      Ubwo mu kanya uraje utubwire ko tugomba gukamura ibishanga no kubyubakamo inganda nk’uko byari muri gahunda y’iyo leta.

      Ntabwo buri gihe inkangu ziterwa n’uko ahantu hadateye ibiti kuko no muri Nyungwe zirahaba kandi ni mu ishyamba.
      Ese iyo witegereje imiturire mu ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru abantu ntibatuye batatanye ku misozi? Ese iyo leta uhora uvuga muri iyo myaka yakoze iki ngo ifashe abantu gutura neza?
      Niba utanabizi ibibazo by’imiturire mibi dufite ubu haba i Kigali no mu ntara bikomoka kuri iyo ngoma uhora urata.

      Gahunda yo gutura mu midugudu no gukura abantu mu manegeka urazizi cg uzumvise ubu? muri 1977 zariho se?
      Niba uba mu Rwanda uzagere za Nyagatare na Bugesera urebe, ubu naho imvura iragwa di ntago hakiri ubutayu; kandi ingero ni nyinshi z’ibyakozwe muri gahunda za Leta niba utanasoma nta maso ugira?

      Ikibazo cy’ibiza ndabyemera kigomba kurwanywa ku mpande zose haba kurinda imihanda n’ibindi bikorwa remezo ariko nanone abaturage nabo bakagerageza guhindura imyumvire.

      Guca amashashi se ubona nta kamaro bifite kuburyo bikorewe marketing nta bandi byafasha?

      Niba utarabimenye gahunda y’iyo leta yabaye expired keraaa… il y a maintenant 22 ans.

      • @peter, Gutuza abantu mu midugudu iyo gahunda leta ya Habyarimana yariyifite gusa aho bitaniye nubu nuko abantu basenyerwa ngo batuye mu manegeka,bakimurwa kungufu bagaparikwa mu nsisiro, nta mazi, nta muhanda nibindi bikorwa remezo byangombwa.Ugasanga abantu bakora ibirenga 3km bagiye kuvoma mwibuke indirimbo y’Impala yavugaga iti: Gutura ahegereye imihanda, byadushobokera tukegerana n’abandi byazatugeza vu kumajyambere heheheee.

      • Bwana petet, nge ndabona Mikeno yavuze ukuri.

      • Niba nibuka neza umwaka wa 1978 wari umwaka wo gutura neza.Iyo gahunda yashishikarizaga abaturage gutura ahegereye ibikorwa remezo nk’umuhanda, kwegera abandi nibindi.Gutura mu midugudu rero cyangwa munsisiro ntabwo aribya none.

      • Peter, Erega les nostalgiques ba za ngoma n’iyo wabereka ibara ryera bavuga ko ritukura, cyokora courage nta wabareka ngo bakomeze bayobye abatazi iyo régime arata yo muri 1977!!! Ariko se Mikeno we kimwe na Matsiko bagendera kuri slogans z’Impala igihugu kigendera ku ndirimbo cg ibikorwa?? Muri 1977 nta nkangu zabagaho?? Wawundi wavugaga ngo “yagendesheje inka ibiri” byari byagenze bite? Peter bareke bavuge twe twikomereze ibikorwa

        • Biranze birayoberanye.Imidugudu abantu bajyamo hari imiyobora y’amazi uhasanga? bamwe ahubwo ntibatangiye kubivamo bakisubira kwisoko iyo badakubiswe cyangwa ngo bashyirweho iterabwoba? abo bagendesheje “inka ibiri” gusa.Imana ihe iruhuko ridashira abanyarwanda basize ubuzima murizo nsanganya kandi ngashima na gahunda yongeye gukorwa yo gutera igiti.

    • @Mikeno: Ikiza ni ikiza, ku isi hose bibaho, urugero rwa hafi ni umuriro waciye ibintu muri Alberta, Canada bavuga ko ushobora kuzamara ibyimweru ugicq ibintu( kandi byo byanatewe n’abantu). Kandi niba hari ahantu ibyo uvuga ko bikwiye gukorwa byakozwe ni muri kariya gace k’amajyaruguru y’igihugu cyacu. Urugero rufatika ni ariya ma terraces kuri iriya misozi yose. Kuba hakwiye kureba ibyakorwa mu kwitegura kurushaho byo nibyo kandi ni nako bizahora. Ibyo bigiye ku ruhande rero, wakagombye kugira isoni zo kuvuga ko guca plastic bags ari marketing, kandi ndakeka ko uzi neza ububi bwazo ariko biranga ugahita ubihuza na nostalgie/nostalgia y’ubuyobozi bwa Habyarimana! Ihangane ntabwo uzongera kubona!

    • @Mikeno urarwaye jyewe nkubwize ukuri. Kanguka bwarakeye

    • Oya Mikeno guca plastic si marketing politique kuko bifite akamaro kanini mu kurengera ubutaka. Uzarebe uzasanga hari ibihugu bigaragara neza mu bazungu kandi bitaraciye plastic. Tuvugishije ukuri ibiti biraterwa cyane ndetse navuga ko U Rwanda rugerageza kwita ku bidukikije, gusa hakenewe imbaraga nyinshi bitewe nuko igihugu giteye, iyo urebye deja ukuntu hirya no hino baciye des terrasses ku misozi ihanamye ntiwavuga ko nta gahunda ihari pe!

  • Twihanganishije ababuze ababo. Imana ibakire mu bayo et que la terre leur soit legère. Naho ibyo mbona muri gupfa mwe mwanditse hejuru ntabwo mwabipfa inkangu zibagezeho. Simbibifurije, ariko ntimugakine umukino wanyu wo guterana amagambo mu bibazo nk’ibi. Ndavuga Mikeno na Peter. Twubake Urwanda rwacu,ugize ikibazo tumutabare dushyize hamwe,kandi tugire urukundo.

    • @Tommy, merci !! Umbaye kure rwose mba ngukoze mû ntoki nubwo ntacyo byendaga kukongeraho.

      Dukeneye abandi batekereza nkawe benshi.
      Tugire urukundo RW’ igihugu cyacu nabagituye dutabarane uko bishoboka kubahuye namage .
      Dushake igisubizo kikibazo . Uyu munsi ni inkangu ejo haba nikindi kandi inkangu yanakugwira uri mumuhanda uri kurugendo nubwo abahatuye bahahora aribo bari à risques kurusha abahanyura.

      Ibyago biratugwira nkaho twatabaranye tugashaka aho tugereka impamvu. Abandi tukajyho tugaterana amagambo tugahamgana bamwe bâti iyi ngoma abandi bati iriya kandi abenshi dupfa kuvuga gusa tutazi igipfa nigikira.

  • Mureke guterana amagambo. Impuguke mubyubuhinzi bagombye gukangurira abantu gutera ibiti. Slogan ya nutema kimwe utere bibiri.isi yarangiritse( global warming), mureke twiyubake. Costa Rica ni urugero ku isi mu kubungabunga igiti kuko imizi ituma ubutaka bukomera. Imiringoti icibwe, batere sitariya, batere ibiti bitica ubutaka. Imana irinde U Rwanda n’abanyarwanda. Murakarama!

  • Mikeno, reka gukina abantu ku mibyimba! Abantu bapfuye, wowe ngo muri 1977 mwakoraga imiringoti? Reka mbanze nihanganishe abagize ibyago muri utwo Turere twose! Ni mukomere, kandi ubuyobozi bukumire hatagira abandi bongera gutakaza ubuzima. Aho bigaragara ko inkangu zakongera kuboneka, Abakuru b’Imidugudu bari bakwiye kubimenyekanisha hakiri kare, abahatuye bakaba bimuwe, mu gihe tugitegereje ko igihe cy’imvura kirangira. Reka ngaruke kuri Mikeno, ko mwakoze imiringoti ubu se iyo miringoti yagiye he? Ikigaragara ni uko uheruka mu Rwanda kera, kuko iyaba wahaherukaga, wakabaye warabonye amaterasi y’indinganire( terrasses radicales) nandi yikora ( terrasses progressives) amaze gukwira ku misozi myinshi y’Igihugu cyacu, muri Gahunda ya Leta yo kubungabunga Ibidukikije n’Iterambere rirambye ( Green Growth and sustainable development)! Inkangu ni ibintu bibaho ahantu henshi hahanamye kw’Isi, natbwo ari umwihariko w’U Rwanda. Reka rero dukore ibishoboka kugira ngo ze guhitana ubuzima bw’abantu, ureke amagambo yawe agaragaza amarangamutima mabisha! Abanyarwanda twese dukomere kandi dutabare abagize ibyago, twime amatwi ba MIKENO. Tugire amahoro.

  • Ese byashoboka tukajya dukora comments ntabitutsi bijemo cg kwitana amazina? Sinzi nimba iyo umuntu yise undi “umurwayi” cg ibindi nkibyo bituma igitekerezo agiye gutanga kirushaho kumvikana.

    TURAGARUKE:

    Ariko sinumvishe kuri Radio hari ikintk kivugwa cyaba kerekana ko leta yahagurutse iri guhangana niki kibazo…..bene wacu 49 batakaje ubuzima ariko ndabona ntaburemere byahawe. Ese ko tuvuga ko ubukungu bwacu ari abanyarwanda nkaba mbona bashira leta nticike igikuba? Abantu 49 bivuze ko “hashobora” kuba hari abana nka +/-30 babaye imfubyi.
    Abana 20 muri bo bashobora kureka ishuli….
    Singiye gukomeza kngaruka zizaturuka kubyagwiririye igihungu byose kubera iyi mvura.
    Icyo nifuzaga kwerekana, nuburemere bw’ibyabaye kandi binwiriye kwitabwaho ninguzo zose za leta.
    His excellence yagakwiye kuba yahise ahagarika ingendo mu mahanga, ministers bose bari hanze y’ igihugu bakagaruka mugihugu tugashyira ingufu hamwe twese. Ariko nanone kurundi ruhande nkahita nibuka uko abayobozi bafata abaturage bigatuma nsubiza ikizere kure y’umutima.

    Reka dukundane kandi dukorere rubanda rugufi.

    • Ashemed citizen. Uri ashemed koko. Perezida ntakora wenyine hari abamusimbura iyo adahari.

      • Ndumva uvuga nkaho ari wowe yasizeho. Ngaho nawe reba abantu nkawe ko aribo basigira uburinzi bw’igihugu. Byonyine ibitekerezo/ignorance byawe ntakuntu byatumu umuntu ataba ashamed.

        Twaramwitoreye and abo bandi badusigira ntabo twatoye.

  • Uwo mutype Habyarimana ko ubanza umuzimu we ari hatari…umuntu ukivugisha abantu amangambure nyuma y’imyaka ngo 22 yose apfuye ! Simuzi ariko agombe kuba atari yoroshye, kuko izina rye ryonyine rihanganisha abanyarwanda bigatuma abenshi tujya kuri google. Ni hatari, abibasiwe n’inkangu bihangane, be guheranwa n’agahinda.

Comments are closed.

en_USEnglish