Uburyo bushya bwo gusiramura abagabo (gukebwa) mu RWANDA
Mugihe bimaze kugaragara ko gusiramurwa ku bagabo bigabanya ikwirakwizwa ry’agakoko gatera SIDA muri Africa, kuri iyi nshuro mu Rwanda hamaze kugeragezwa uburyo bushya bwo gusiramura.
Ubu buryo bukorwa hakoreshejwe igikoresho kitwa PrePex bufasha mu gusiramura umugabo nta maraso na make amenekeye muri icyo gikorwa, kandi bukaba budasaba inzobere mu byereye kubaga umubili w’umuntu, kuko umuforomo wa bihuguriwe afasha abisiramuza bimworoheye.
Leta y’u Rwanda ikaba imaze kugerageza ubu buryo ku nshuro yayo ya 3, aho abakorerabushake 600 basiramuwe bigatuma hafatwa umwanzuro ko ubu buryo bubereye kuba bwa koreshwa mu gihugu.
Ubu buryo bukaba bugiye gukoreshwa muri gahunda ya leta yo kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kugeza ku rugero rwa 50%, aho biteganijwe ko abagabo bagera kuri miliyoni 2 bazashishikarizwa kwisiramuza ku bushake mu myaka 2 iri imbere.
Ubu buryo bukora bute?
Nkuko dukomeza tubikesha urubuga rwa medicalnewstoday, ubu buryo bukoreshwa hafatwa aka gakoresho bita PrePex gashyirwa ku gihu kinyuma k’igitsina cy’umugabo k’ uburyo kari buhagarike itembera ry’amaraso muri iki gihu ibi bikorwa mugihe kitageze ku minota 3 ubundi uwisiramuza akajyana na kagakoresho’
Nyuma y’icyumweru kimwe uwashyiriweho ka gakoresho agaruka kwa muganga aho bakamukuraho kakavanaho na cyagihu kiba cyarapfuye kubwo kubur amaraso muri cyo. Nyuma yaho ntaba akibaye umukafili(umugabo udasiramuye) ukundi, kandi bikamugabaniriza amahirwe yo kuba yakwandura virus itera SIDA nubwo bwose ibi atari urukingo rw’agakoko gatera SIDA.
Rwema Egide
UM– USEKE.COM
12 Comments
UBU BURYO BUSHYA BWO GUSIRASAMURA NI BWIZA TURABWISHIMIYE PE!BIRAGARAGARA KO LETA YACU ITWITAYEHO CYANE, IKOMEREZE AHO TUYIRI INYUMA!
Ese ubu buryo bwakoreshwa no ku bana? Muturangire aho batangiye kubukoresha mu mujyi wa Kigali.
Ntabwo se ubu buryo bwaba bubabaza? kuko kumarana aka kajinga icyumweru cyose!! ubwo se icyo gihu cyapfuye, ntikinuka kweli!!??? Ahaaaaaah!!!!!!!!!!!
mutubwire ubu buryo se ntibubabaza nihehe se bwatangiye gukoreshwa? byaba byiza mutubwiye!
ubuse ko bakazirika ngo amaraso ntatembere ndizerako bazirika ahagana imbere ubuse ko icyo gihu bagikata hashize icyumweru icyumweru ukimara utanyara cyangwa kunyara ntakibazo mutubwire da
Nonese ko bagushyiraho ako kuma kakamara une semaine ubwo uramutse ufite akazi ukajyaho, cg umara icyo cyumweru uri murugo
Ikindi ujya kwihagarika gute?
Nonese iyo usiramuwe gutyo bitandukaniyehe no kugucyeba ukava amaraso
murakoze kutugezaho amakuru email yanjye ni [email protected] mundangire aho byatangiriye njyaneyo umwana wanjye. murakoze
UBWO BURYO BWA VUMBUWE SI SAWA GUSA AHUBWO NI TRES BIEN.
ok ni byiza
Kabisa njyewe imboro yanjye yarisiramuye kuburyo ntakibazo yarafinutse kugezamo hagati ubwo ningombwa kwikebesha?Kandi iyo nkora imiswerano numva ari hatari cya gihu gifatwa mumishino nkumva umuziki mwiza cyane.
Nkurikije ibivugwa nuyu muntu cyangwa nundi umwiyitirira ndabamenyesha ko ubwo buryohe yumva bwamukururira ingaruka.Inama namugira ni ukwisiramuza.Murakoze
Amavuliro akoresha ubu buryo twayamenya dute mudufashe kuyamenye. Murakoze
Comments are closed.