Abahanzi tugomba kubanza tukiyubaha hanyuma tukubahana- Dj Pius
Rukabuza Pius Rickie wamenyekanye cyane ku izina Dj Pius mu itsinda rya Two 4real rimwe mu matsinda yari akomeye mu Rwanda, avuga ko abahanzi bakwiye kubanza bakiyubaha noneho bakanubahana ko ariyo ntwaro yo kugera ku byiza.
Dj Pius yamenyekanye cyane mu itsinda rya Two 4Real yari ahuriyemo na Aidan TK nyuma riza gusenyuka, uyu muhanzi ahitamo gukomeza gukora umuziki ku giti cye.
Indirimbo ye ya mbere yakoze nyuma y’isenyuka ry’itsinda rya Two 4Real yayikoranye n’umuhanzi Dr. Jose Chameleone wo muri Uganda umwe mu bahanzi bakunzwe mu Karere bayita “Agatako”.
Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwe rwa facebook, yishimiye cyane uburyo iyo ndirimbo irimo kumenyekanishwa cyane na Chameleon atatiye ku izina rikomeye afite mu muziki.
Anavuga ko ari urugero rwiza ku muhanzi ukomeye aho usanga abandi banasanzwe mukorana indirimbo kubera ko ari iyawe bikagusaba kuyimenyakanisha nta ruhare we abigizemo.
Ati “Abahanzi tugomba kubanza tukiyubaha hanyuma tukubahana ndetse tukanakundana. Ibyo nibyo bizaduteza imbere”.
Ubwo butumwa bwagiye bunatangwaho ibitekerezo byinshi ku bantu batandukanye barimo n’abakurikirana umuziki w’u Rwanda. Muri abo, Ally Soudi akaba yashimye igikorwa Pius yakoze cyo kuba yakorana na Chameleon indirimbo.
Benshi banavuga ko bishobora kuba inzira yo gufungura imiryango ku ndirimbo n’abahanzi bo mu Rwanda kuba byanabafasha gutekerezwaho n’abanyamahanga bataramenya neza umuziki w’u Rwanda.
Mu mpera za 2009 nibwo itsinda rya Two 4Real ryatangiye kumenyakana mu muziki w’u Rwanda. Nyuma riza gusenyuka mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 kubera zimwe muri gahunda buri umwe yari agiye gukora ku giti cye.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW