Digiqole ad

Umuziki w’u Rwanda ukenewemo umuntu nka Alpha Rwirangira- Jules Sentore

 Umuziki w’u Rwanda ukenewemo umuntu nka Alpha Rwirangira- Jules Sentore

Jules Sentore asanga Umuziki w’u Rwanda ukenewemo umuntu nka Alpha Rwirangira

Rwamwiza Jules Bonheur cyangwa se Jules Sentore mu muziki, ni umwe mu bahanzi bazwiho kugira ubuhanga mu miririmbire y’umwimerere ‘Live’. Kuri we asanga Alpha Rwirangira afite byinshi yafasha umuziki w’u Rwanda kuba warushaho gutera imbere.

Jules Sentore asanga Umuziki w’u Rwanda ukenewemo umuntu nka Alpha Rwirangira
Jules Sentore asanga Umuziki w’u Rwanda ukenewemo umuntu nka Alpha Rwirangira

Uyu muhanzi avuga ko umuziki w’u Rwanda ukenewemo abantu bazi ibijyanye n’ubuhanzi kandi banabifiteho ubumenyi. Bityo ko ariwo muti ushobora gukiza ibibazo abahanzi bakunze kugirana n’ababafasha mu bikorwa bya muzika bitandukanye.

Imwe mu mpamvu avuga Alpha Rwirangira, ngo ni uko mu minsi ishize aherutse kurangiza ikiciro cya mbere cya Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu bijyanye n’umuziki “Business and music management” muri Kaminuza ya Roseville ibarizwa muri leta ya Kentucky.

Mu kiganiro na Umuseke, Jules Sentore yavuze ko nubwo hari abakora akazi ko kugirana imikoranire n’abahanzi mu bikorwa byo guteza imbere umuziki wabo ‘Management’, hari ibyo bagakwiye kumenya mu buryo bwisumbuyeho.

Yagize ati “Buri munyarwanda wese yifuza kubona umuziki w’u Rwanda warushaho gutera imbere nk’ibyo tubona mu bindi bihugu. Kugera kuri ibyo, ni uko hakenewemo abantu nka Alpha Rwirangira babikora kandi bazi n’ibisabwa”.

Yakomeje avuga ko atari uko mu Rwanda nta muhanzi wakabaye aca ku matelevision akomeye hirya no hino ku isi. Ahubwo ko hari ibisabwa bamwe mu bakora ako kazi bashobora kuba batazi.

Kuko kenshi usanga hari abahanzi bakora ibyo batagakwiye gukora kandi bafite abakurikirana umuziki wabo, cyangwa se n’abo bawukurikirana bagakora ibyo batagakoze ahubwo byagakozwe n’umuhanzi.

Jules Sentore uri mu bahanzi 10 bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6, yanashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Uranyura’ yari amaze hafi amezi atatu atunganywa.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • alpha wazimye se NGO niwe dukeneye yarazimye ntawumukeneye

Comments are closed.

en_USEnglish