Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda riyoboye Visa
Ku munsi w’ejo ku wa kabiri nibwo itsinda rya visa riyobowe n’umuyobozi waryo madame Elisabeth Buse ryakiriwe na perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu Rugwiro.
Madame Elisabeth Buse uyobora Visa muri Aziya, Pacifike, Amerika yo hagati, mu burasirazuba bwo hagati no muri Afrika yagejeje kuri Perezida wa republika Paul Kagame imishinga bateganya gukorera mu Rwanda, ijyanye no kwagura uburyo abantu bakoresha visa. Ni imishinga izafasha abanyarwanda bose, baba abo mu mijyi cyangwa mu cyaro, kwibona muri iyo mishinga bakoresheje uburyo bwa visa bifashishije telefone zabo.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nkuko tubikesha The Newtimes, Madame Elisabeth yabatangarije ko ibiganiro bagiranye n’umukuru w’igihugu byibanze ku bufatanye ku kwagura uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwo kugura no kwishyura kandi ko bizafasha ubukungu kuzamuka.
Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu Ambasaderi Claver Gatete avuga ko bagiye gukorana nabo kugirango barebe uburyo byafasha abanyarwanda kwikura mu bukene mu gihe kiri imbere dore ko bijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cya 2020, ndetse ubu buryo bukaba bwagera no ku banyarwanda bari mu cyaro bukanabafasha kwivana mu bukene.
Ambasaderi Claver Gatete ati “mu bice by’icaro abantu benshi usanga badafite amakarite ya ATMs ariko abanyarwanda benshi bafite telefone ubwo rero ikoranabuhanga rya Visa rizabafasha mu kohereza no kwakira amafaranga, kugura ndetse no gucuruza ukoresheje telephone zigendanwa”.
U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afrika kigiye gutangira gukoresha ubu buryo bwa visa nyuma y’ibindi bihugu bikomeye byo ku mugabane w’Asiya, Uburayi n’Amerika.
Ineza Douce
UM– USEKE.COM
10 Comments
H.E PAUL KAGAME ni umubyeyi nyawe kuko yita kwiterambere ry’abo ayoboye n’inshuti za bo zose.ni umuntu w’umugabo cyane nakomerezaho turamushyigikiye.
Utazi ibya VISA agira ngo ni ikintu ni akazi kanyu
Iri koranabuhanga rigomba kugira icyo ridusigira nk’abanyarwanda, kandi tunashimira relationship yabaye hagati y’abayobozi n’abahagarariye iyo mishinga ! kandi nizera ko abanyarwanda benshi bazabasha kubibyaza umusaruro ari nacyo dusabwa ahanini. Jye nanafata nka decentralization bimwe mubyorohereza umuturage ukemura ibibazo bye atarushye!
Iri korana buhanga rije ryari rikenewe cyane! niba bigeze aho umuturage azajya abasha kujya akoresha phone ye akabona amafaranga yohererejwe cyangwa akayohereza nkaho afite ATM cards birashimishije kabisa! Imana ibihe umugisha kandi byose biza biri munyungu z’abaturage!
Iterambere tuzarigeraho ntakabuza kandi niyo nzira turimo wiz our president! big’up Mr. President we appreciate ur work!
Ibi ntibisanzwe u Rda nzaruraga n’umwana nzabyara kabisa kuko jye ndabona mbyina mvamo , ariko ibiruberamo biteye amatsiko y’uko bizaba bimeze mu minsi iza kandi bigatanga n’ikizere ko byanze bikunze ari byiza!
U rwanda ruradutera ishema n’isheja rukadukumbuza ejo hazaza harwo! gusa natwe ntituzatenguhe abayobozi kuko ibyo bashaka byose ni ku nyungu zacu.
Erno ubwo se utanze Message isobanuye iki?
warikuvuga ibibi byayo abatabizi bakabimenya naho kuvuga ngo “”ABATAZI IBYA VISA NGO BAGIRA NGO N’IKINYI “”” iyo message ntacyo ivuze pe!!! Mujye muba aba Scientist and Analyst basobanutse
Dukeneye credit cards ziri international .Umuntu ashaka kwigurira akantu kuri net ugasanga card ye ibaye rejected ngo ntiyemewe .Rwose nibadufashe tubone credit cards.Niyo ugerageje kuyishaka online mu kuzuza form usanga bagusaba icyo bita ZIP CODE kandi ziriya ziba muri USA.
Please help us,Thanks
nibyo Visa irakenewe murwanda,ariko siyo yihutirwa cyane mubyaro ahubwo babanze bamaure ubukungu bw’abaturage baba mubyaro ndetse banabajijure kugirango bazagire ingufu n’ubumneyi byo gukoresha Visa.
Comments are closed.