Digiqole ad

Mu Rwanda hari abazi gutegura neza inyama y’ imbwa.

Mu gihe mu Rwanda hari ababona ko kurya inyama y’imbwa ari ikizira mu muco nyarwanda, bamwe mu banyamahanga bibera mu Rwanda bayifata nk’itungo rikomeye cyane kuko ngo inyama yayo ifite uburyohe buruta izindi zose.

Aka kaboga nubwo ubona kumaso ntatandukaniro n'utundi uzi ni ak'imbwa.
Aka kaboga nubwo ubona kumaso ntatandukaniro n'utundi uzi ni ak'imbwa.

Mu bihugu byo muri Asia abahatuye benshi bafata imbwa nk’itungo rifite inyama iryoshye cyane. Mu Rwanda hafi y’ahubakwa inzu  yitwa Everlasting Commercial Complex hano mu mujyi wa Kigali uhasanga abashinwa bateka ako kaboga banezerewe. Icyakora ibi bitangaza abanyarwanda benshi babanje kwikanga ko yaba ari resitora yatetse inyama y’imbwa. Ngo ntibisanzwe kubona uruhu rw’imbwa yabazwe.

Nk’uko tubikesha orinfor yasuye Abakozi kuri iyo nyubako, bakaba batangaje ko nta gitangaza kubona umushinwa arya imbwa. Hari abavuze ko abo bashinwa iyo baributegure ako kaboga k’imbwa ngo batanga ikiruhuko ku bandi bakozi kugirango uwo munsi bakiharire.

Urukarango rw’inyama y’Imbwa usanga ntaho rutandukaniye n’izindi nyama zisanzwe, kuko usanga ijyamo ibirungo nka puwavulo, ibitunguru n’amavuta akaranga.

Umunyarwandakazi uyitegura avuga ko kuyitegura bimutwara iminota irenga gato 40. Ngo abo bashinwa ayitegurira usanga bayifatisha umuceri urimo imboga.

Icyakora ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bushinzwe isuku buvuga ko imyanda  nkiyo y’amatungo yabazwe ikwiye kujunguywa ukwayo cyangwa igatabwa ntivangwe n’imyanda rusange. Inyama y’imbwa ikunze kuribwa mu bihugu nk’ubuswisi, ubushinwa, Korea,Mexico, philipines na USA.

Abashinzwe imirire bavuga ko iyi nyama yiri tungo yaba ikungahaye ku ntungamubiri nka Protein zitera imbaraga, amazi, Vitamin A ndetse na calcium. Ngo ni inyama zatungaga abantu babaga bari ku rugamba no mu bihe bikomeye cyangwa ababaga barishwe n’inzara.

Mu bihugu byinshi ariko babona kurya imbwa ari ikizira, ahandi bakabona iri tungo rigira inyama iryoha cyane. Urugero mu bayahudi no mu bayislam n’ikizira gutegura inyama y’imbwa mu gihe mu bushinwa irya umugabo igasiba undi.

Egide Rwema
UM– USEKE.COM

23 Comments

  • Abirabure aho tubera ibigoryi, ubwo uzasanga natwe dutangiye kurya imbwa nkabo bashinwa. Ubundi mu mico y’abanyarwanda birabujijwe kurya inyama y’inyamaswa ifite amajanja (claws) bivuze ko izo nyamaswa (ie: imbwa, inguge, intare, ingwe, etc.) nazo zirya inyama z’ibindi bikoko. Ubundi inyamaswa zifite ibinono (ie: inka, ihene, etc) ziba ziri mu bwoko bwa herbivores (zirisha ubwatsi) bivuze ko arizo zagenewe kuribwa n’abantu. ALUTA CONTINUA!!

    • Urukwavu rugira ibinono harya?

      • Urukwavu ariko ntabwo rurya inyama. Burya ni byiza kurya inyama z’inyamaswairisha naho indyanyama (cyane iyo ari inyama gusa irya)si nziza kuyirya

    • baca umugani ngo umwera uturutse ibukuru ukwira mugiturage nta mpungenge, nanjye ndemeranwa nawe ko inyamaswa zirya inyama zitakagombye kuribwa, none se wibuka ko cyera inkoko yari iyo kuragura mu rwanda none se ubu? none se hari umugabo waryaga imineke cg amagi, hari umugore se waryaga ihene? generation ziriho ubu byadutera iseseme kurya imbwa ariko kubera ko gerations futures zizaza zigasanga bikorwa nabantu benshi nabo ntibazayitinya.

      • Yes, uko ibihe bizagenda bihinduka natwe tuzagenda duhinduka. None se inyama zo mu bikopo (conserves)bazirya bazi ko bari kurya iki ? Hari kandi n’ibyo natwe tutemeranya ho: None se ingurube (Aka-Benz)abakarya sinumva bagasingiza, abatakarya bakumva ni igisebo ? Intama se abantu benshi ntibayanga ? Abageze TINGI TINGI, bazi uko igikeri kimeze n’izindi nyamaswa dufata nk’iziteye isesemi.

    • Naho se aka benz! Ugiye i Burya sazi azimira nzima

  • abazisebya ni abatazi uko zinurira,nange niko navugaga ariko ubu ntayindi nyama nirira uretse imbwa,kuko ubuki burarura

  • hahahahahaha, aha ntawamenya wenda natwe turayirya kuko nta wuzi ibiba mu marestora cyangwa mu mahoteri.Gusa abashinzwe Hygienne bibutse amazi yararenze inkome kuko ibisiganzwa by’inyamanswa zabazwe biba biri henshi.Mwibyibuka rero kuko mubonye abashinwa baradukoranye kuri kariya kaboga.

  • Ese ubundi ko ntawe yishe yayiriye ndumva ntakibazo azakabona ajye agafata.

  • oya oya rwose nta muntu wokurya imbwa ayireba.

  • Ubwo se abariye mwoto mwoto ugirango bangana gute! Imbwa iraryoha men!!

  • Kurya imbwa? Kurya ingurube? Kurya urukwavu? kurya……….? Icyo warya cyose igihe kidahungabanyije ubuzima nta kibazo. Ubuse amasambusa, boulette,n’ibindi turya birimo inyama tuba tuzi harimo iki? Mutubwire ahubwo uko batunganya izi mbwa tuzagerageze.

    • sha IMANA ikubabarirre kabisa wowe warawuta ye karabaaye

      • URAMUHOHOTEYE RWOSE !

    • Bambwirire sha! Hari abarya Samusa zirimo inyama z’ibikeri,ubwoko butandukanye bw’imiserebanya! Ahubwo bazajya barya n’udusamunyiga batabizi nigaramiye

  • iryoha kurusha inkoko

  • nanjye nteye murya Mabyayinyoni,niba indangagaciro zacu zitatwemerera kurya ibinyamajanja bitewe nuko birya abantu ndetse nibindi binyamaraso kuki twemerera abashinwa kubirira iwacu???ntabwo bikwiye kuririrwa mu Rwagasabo rwose,ibaze urumunyarwanda ukadukana gusenya umuco iwabo baguhitana ariko twebweho ntagasoni na TVR yahuruye ukagirango nakandi kandi,Leta ikwiye kubabwira bakazarira imbwa iwabo,nahubundi natwe ubwacu bazaturya

    • Si byo rwose kuko ni byo turya ahanini ntitubizi. Niba ntacyo itwaaye mu buryo bw’imirire nta mpamvu yo kubuza abantu kuyirya. barebe niba hari icyo itwaye ku buzima(uretse ko mbona ntacyo kuko bariya ntacyo ibatwara). niba ntacyo bareke abantu birire.

  • umuzayirwa yaravuze ati nyama ni nyama

  • Nakataraza bazakazana.

  • ARIKO NTA RESTORANT IZICURUZA NGO NZIGURIRE?

  • Imana yaduhaye ububasha bwo gutwara ibiri ku isi byose,kdi baca umugani ngo Primo mandare… Uwakujyana nk’ i goma ngo urebe. Isigaye yitwa Mbuzium ku batayizi, Enjoy!

  • Nitwa Kibwa…Singaho murandiye ndora?!! reka USA urababeshyera imbwa bayifata nk’umwana mu bandi

Comments are closed.

en_USEnglish