Digiqole ad

Rusizi: CIMERWA yateguye isiganwa rizaba tariki 7 Gicurasi

 Rusizi: CIMERWA yateguye isiganwa rizaba tariki 7 Gicurasi

i Rusizi hateganyijwe isiganwa ku maguru ryo gukangurira abatuye ako karere kubungabunga umuhanda

Kuwa gatandatu tariki 7 Gicurasi 2016, ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri n’uruganda rwa CIMERWA, bateguye isiganwa ku maguru.

i Rusizi hateganyijwe isiganwa ku maguru ryo gukangurira abatuye ako karere kubungabunga umuhanda
i Rusizi hateganyijwe isiganwa ku maguru ryo gukangurira abatuye ako karere kubungabunga umuhanda

Iri siganwa rigamije gushaka impano nshya mu mukino wo gusiganwa ku maguru, n’imikino ngororamubiri muri rusange.

Muri iri siganwa kandi, ngo hazanyuzwamo ubutumwa bwo gukangurira abaturage b’akarere ka Rusizi kwita no kubungabunga imihanda.

Akarere ka Rusizi ni kamwe mu turere tutagize amateka meza mu mukino wo gusiganwa ku amguru, cyane ko nta kipe y’uyu mukino, cyangwa umukinnyi wigeze azamukira muri aka karere.

Umuyobozi wa CIMERWA, Busisiwe Legodi, yagize ati: “Twateguye iri siganwa mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage bo mu Bugarama (umurenge wo mu karere ka Rusizi). Twizeye ko hashobora kuzamukira impano nyinshi mu mukino wo gusiganwa ku maguru. Kandi muri iyi mikino, turifuza gucishamo ubutumwa bwo gukangurira abaturage kubungabunga imihanda.”

Iri siganwa rizaba kuwa Gatandatu, tariki ya 07 Gicurasi 2016, saa moya za mu gitondo kugeza saa 12h00 ku mashyuza, mu murenge wa Muganza, mu karere ka Rusizi.

Abifuza kwitabira iri siganwa batangiye kwiyandikisha guhera tariki 18 Mata kugeza 05 Gicurasi 2016, ku mashami ya CIMERWA.

NGABO Roben
UM– USEKE.RW

en_USEnglish