RRA VC ntiyabashije kugera kuri finale mu mikino nyafurika
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Mata 2016 nibwo habaye imikino ya 1/2 cy’irangiza. RRA VC ihagarariye u Rwanda yakinnye na AL AHLY yo mu Misiri. Umukino warangiye Ahly itsinze RRA seti 3-0 (10-25; 13-25; 9-25).
Umukino w’uyu mugoroba ntiwari woroshye.
Ikipe yo mu Misiri Ahly yahoreye Shams y’iwabo yari yatsinzwe na RRA set 3-1.
RRA VC isigaranye amahirwe yo guhatanira umwanya wa gatatu. Nawo ni mwiza ugereranyije urugendo ikoze n’imbaraga yakoresheje.
Yabashije gutsinda amakipe y’Abarabuabiri (iyo muri Algeria Mechaal Bajaia ndetse n’iyo muri Egypt El Shams), yanatsinze iyo muri Uganda Ndejje.
Gusa imaze gutsindwa n’amakipi y’amagugu abiri harimo Carthage yo muri Tunisia ndetse na Al Ahly yo mu Misiri yayitesheje amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma kuri uru rwego rwa Afrika.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Sha RRA yakoze ibyo yari ishoboye. Ahubwo aba bakinnyi babarabire aga prime kabisa bakoze iyo bwabaga.
Erega Volleyball ni umukino twifitemo impano ahubwo nuko utitabwaho kuko, nk’ubu UNATEK Minispoc yananiwe kuyifasha ngo nayo ijye guhatana ngirango murabona ko bashiko bacu bo babonye amahirwe bakaba baraduhagarariye neza cyane.
Comments are closed.