Papa Wemba yapfuye adashyize hanze indirimbo ye na Diamond
Umuhanzi wari ikirangirire muri Afurika Papa Wemba yapfuye adashyize hanze umushinga w’indirimbo yari arimo gukorana na Diamond Platnumz wo muri Tanzania. Ibi bikaba byababaje cyane uwo muhanzi aho avuga ko atari yemera neza iby’urwo urupfu.
Mu magambo yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Diamond Platnumz yavuze ko mu byumweru bine bishize yari i Paris mu Bufaransa ari kumwe na Papa Wemba.
Icyamutangaje n’ubu atari yemera neza, ni inkuru y’inca mugongo yumvise ivuga ko Papa Wemba yapfuye mu gihe bari mu myiteguro yo gushyira hanze iyo ndirimbo mu buryo bw’amajwi ‘Audio’ n’amashusho yayo.
Yagize ati “Mu byumweru bine bishize twari kumwe i Paris ubwo yanshyiraga mu ndirimbo ye. Twarimo duteganyaga byinshi kuri iyo ndirimbo. Iyo nkuru mbi n’ubu sinshaka kuyumva ko wagiye. Gusa tuzahora tugukumbura”.
Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba cyangwa se ‘Papa Wemba’ mu muziki, yapfuye ku wa 24 Mata aguye mu gitaramo i Abidjan muri Côte d’Ivoire. bikekwa ko yazize umunaniro ukabije.
Papa wemba ubusanzwe yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka, “Yo lele”, “Wake Up”, “Ye te oh”, “Maria Valencia”, “Wake up ft. Koffi Olomide”, “Cavalier Solitaire ft. JB Mpiana”, “Show me the way” n’izindi nyinshi.
https://www.youtube.com/watch?v=Q-o2yyXK-yY
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
RIP
earth life is too short.
Comments are closed.