Digiqole ad

Muhanga: Abahinzi b’ikawa ntibanejejwe n’igiciro bagurirwaho

 Muhanga: Abahinzi b’ikawa ntibanejejwe n’igiciro bagurirwaho

Abahinzi b’ikawa bavuga ko igiciro bagurirwaho ntacyo bibamariye ahubwo kibateza igihombo

Abahinzi b’ikawa mu karere ka Muhanga, akagari ka Shori bavuga ko igiciro kingana n’amafaranga y’u Rwanda 150 bagurirwaho ikawa muri uyu mwaka kidahagije ugereranyije n’ukuntu bavunika. NAEB yo ivuga ko atariyo igena igiciro ahubwo ngo kigenwa n’uko ku isoko umusaruro w’ikawa uhagaze.

Abahinzi b'ikawa bavuga ko igiciro bagurirwaho ntacyo bibamariye ahubwo kibateza igihombo
Abahinzi b’ikawa bavuga ko igiciro bagurirwaho ntacyo bibamariye ahubwo kibateza igihombo

 

Ikawa ni kimwe mu bihigwa bizamura ubukungu, ndetse mu mwaka ushize wa 2015 ikawa y’u Rwanda yabaye iya mbere mu karere k’ibiyaga bigari, nkuko bivugwa n’abayikoresha ngo ikungahaye mu buryohe kurusha izindi kawa zituruka mu bindi bihugu.

Abahinzi bayo bibaza impamvu umusaruro wabo uba uwa mbere mu ruhando rw’amahanga ariko bo ntibagire inyungu babigiramo.

Bavuga ko ku musaruro w’umwaka ushize, kg 1 y’ikawa, umuhinzi yahabwaga amafaranga 200 none ubu ku musaruro w’uyu mwaka bahawe amafaranga 150 bumva ko adahagije bagereranyije n’imvune bakuramo.

Abahinzi bifuza ko ikawa yabo nibura yashyirwa ku giciro cy’amafaranga 250 kuri Kg 1 kugira ngo na bo babashe kunguka.

Mugorewishyaka Jeanne d’Arc akaba ari Umuyobozi wa Koperative Abateranankunga ba Shori igurira abahinzi ikawa, avuga ko atari bo bashyiraho igiciro baguriraho ikawa, ko bagihabwa n’Ikigo cy’Igihugu kigamije guteza imbere umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga mu buhinzi n’ubworozi (NAEB).

Yavuze ko ubu bagiye gukora ubuvugizi, abahinzi ko igiciro cyatanzwe kitabashimishije.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ikawa muri NAEB, Dr Célestin Gatarayiha yavuze ko NAEB na yo atari yo ishyiraho ibiciro, kuko ngo igiciro kijyaho bitewe n’uko ikawa iba ihagaze ku isoko mpuzamahanga, ndetse hanagendewe ku kuntu Idolari riri kuvunjwa.

Gatarayiha yagize ati “Igiciro fatizo cy’umuhinzi gishyirwaho mu bufatanye n’abagenerwabikorwa,  gusa mbere yo kugishyiraho turabanza tukareba niba umuhinzi atazahomba tugereranyije n’imbaraga yakoresheje.”

Yongeyeho ko igiciro fatizo atari cyo ngombwa bagomba kugurirwaho, ahubwo ngo biterwa n’ikawa umuhinzi yejeje. Iyo afite ikawa nziza ahabwa amafaranga arenze ku yagenwe.

Ati “Tujya tunasaba inganda zigemurirwa ikawa ko bagomba kugira abahinzi b’abagemurira ikawa ku buryo niba uruganda rwagurishije neza, turusaba guha abahinzi barugemurira agahimbazamutsi.”

Abahanzi ngo bahura n'akazi kagoranye mu gutunganya umusaruro wabo
Abahanzi ngo bahura n’akazi kagoranye mu gutunganya umusaruro wabo
Abahinzi b'ikawa bakora mu ruganda rwa Shori
Abahinzi b’ikawa bakora mu ruganda rwa Shori
Ahatunganyirizwa ikawa
Ahatunganyirizwa ikawa
Aho ni ahagenewe kogereza ikawa
Aho ni ahagenewe kogereza ikawa

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • aka ni agahomamunwa.ariko se ubu abantu bibuka ko iyo kawa bagura kuri 20 cents ku kiro ariyo irangira ivuyemo byibura 300 USD ku kiro icurujwe na Starbucks cyangwa abandi nkabo.
    ni ryari ibyo dukora bizabonera agaciro?????????????????

Comments are closed.

en_USEnglish