Amasezerano kuri gasutamo imwe ku mipaka ya Nemba na Kirundo yemejwe
Muri iyi week-end abakozi bashinzwe iby’imisoro hagati y’u Rwanda n’u Burundi basinye amasezerano ajyanye n’imikorere yo kuri gasutamo iherereye mu karere ka Bugeseza ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi. Ibi ni mu rwego rwo guhuza za gasutamo imikorere ikaba imwe.
Ayo masezerano yasinyiwe ku mapaka wa Nemba mu Ubugesera, yabaye hagati ya comiseri mukuru wa Rwanda Revenue Authority (RRA) ku ruhande rw’u Rwanda bwana Ben Kagarama Bahizi, na mugenzi we uhagarariye Burundi Revenue Authority (BRA) bwana Kieran Holmes.
Ayo masezerano akaba ahanini yaragamije gutunganya neza ibijyanye n’imikorere y’ibiro bishinzwe ibijyanye n’ubucuruzi buciye ku mipaka yombi. Amakuru aturuka ku mipaka yombi, aravuga ko abagenzi bagiye kujya bagira uburenganzira bungana bitandukanye n’ibyari bisanzwe, aho dosiye y’umuntu yagenzurwaga ku ruhande rwa buri gihugu.
Nkuko umuyobozi wa Rwanda Revenue Authority Ben Kagarama abitangaza; ibi bizatuma hatongera kubaho ubukererwe mu migenzurire y’ibyinjira n’ibisohoka ku mpande zombi, ibi bizatuma hatongera kubaho gukererwa ku bagenzi n’ibyabo.
Kagarama kandi yanemeje ko ubu ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Burundi buzatuma n’ibindi bihugu byo mu karere k’iburasirazuba (EAC) buboneraho kuvugurura ibijyanye n’ubucuruzi mu rwego rwo kubahiriza gahunda yo guhuza isoko ry’ubucuruzi muri aka karere nkuko n’ubundi byari muri gahunda.
Ku ruhande rwe bwana Kieran Holmes uhagarariye ikigo (BRA), yavuze ko iyi gahunda izatuma habaho kugabanuka k’umwanya munini abacuruzi ndetse n’abandi bagenzi basanzwe, bamaraga mu igenzurwa ry’ibyangombwa byabo cyangwa se ibicuruzwa ku bacuruzi, aho yemeje ko intego yo kuroshya ingendo n’ibijyanye n’ubucuruzi ku mupaka wa Nemba ibashije kugerwaho.
Holmes yarangije atangaza ko guhuza ibijyanye na za gasutamo ari kimwe mu by’ingenzi muri gahunda yo guhuza imikorere muri aka karere, aho bizagabanya bimwe mu bibazo byabaga ku mipaka ndetse kandi bikazanagabanya igiciro mu bijyanye no gukora Business ku bihugu bigize uyu muryango.
Nkubito Gael
UM– USEKE.COM
1 Comment
Muraho neza,
dore rero jyewe ibintu bisigaye binshimisha sawa sawa. Bene iki gikorwa gituma mwenyura ngasekera imbere, maze umunezero ukanyuzuramwwo….
Mu by’ukuri jyewe nsanga “Guhuza ibijyanye na gasutamo” tugomba kubyihutisha. Twarakererewe….
Kandi muri rusange, ibyerekeye imihanda, ibiraro, gari ya moshi, ibibuga by’indege, amato mu biyaga, mbese buri gikorwa-remezo kijyanye no gutwara abantu cyangwa ibintu, dukwiye kugishyiramwo ingufu nyinshi, dukwiye kongeramwo umuvuduko….
Dore na mwe, mu minsi mike, hafi buri Munyarwanda azaba afite telefoni. Aha twateye imbere cyaneeeeeee: ni akarusho peeeeee….
No mu zindi nzego rero, nyine nko mu byerekeye gasutamo, tugomba kugera ku rwego rwo hejuru….
Murakoze
Comments are closed.