Digiqole ad

Dj Adams azi abahanzi batatu gusa mu Rwanda, abandi ngo ni abaririmbyi

 Dj Adams azi abahanzi batatu gusa mu Rwanda, abandi ngo ni abaririmbyi

Dj Adams azi abahanzi batatu gusa mu Rwanda, abandi ngo ni abaririmbyi

Aboubakar Adams uzwi cyane nka Dj Adams , ni umwe mu banyamakuru bakunze kunenga abahanzi basubiramo indirimbo z’abandi ‘Gushishura’ nkuko bikunze kwitwa, ngo abona mu Rwanda hari abahanzi batatu gusa abandi ari abaririmbyi.

Dj Adams azi abahanzi batatu gusa mu Rwanda, abandi ngo ni abaririmbyi
Dj Adams azi abahanzi batatu gusa mu Rwanda, abandi ngo ni abaririmbyi

Yagiye yikomwa kenshi na bamwe  mu bahanzi yakundaga kuvuga ko batunzwe no gusubiramo indirimbo z’abandi aho bagahimbye umuziki wabo. Gusa biza kugera ubwo bamwe batangira kumva ingingo yatangaga.

Imwe mu ngingo ikunze kuvugwa kenshi na bamwe mu bakurikirana umuziki w’u Rwanda yo gushimirwa kuri Dj Adams, ni ukurwanya abahanzi baririmbiraga kuri CD ubu basigaye bakora live.

Mu bahanzi Dj Adams abona bakwiye kwitwa iryo zina ry’ubuhanzi aho kuba ryakwitwa na buri umwe uririmba, ngo ni Danny Vumbi, Jules Sentore ndetse na Jay Polly.

Abandi barimo King James, Bruce Melodie, Umutare Gaby, Knowless, Meddy na The Ben ngo ntibakwiye kujya bitwa abahanzi ahubwo ni abaririmbyi.

Dj Adams yabwiye Royal Tv ko amatsinda akomeye cyane mu Rwanda nayo akwiye kuzahindurirwa amazina kuko hari ababa bayahetse ibikorwa byabo bikitirirwa group yose.

Itsinda rya Urban Boys avuga ko ritari rikwiye kwitwa rityo, ahubwo ko ryakiswe ‘Urban Boy’ kubera ko Safi ariwe ukunze kugaragaza ubuhanga  cyane kurusha abandi.

Naho itsinda rya Dream Boys ryo rikabaya ryakabaye ryitwa ‘Dream Boy’ kubera ko rifite umuririmbyi umwe ariwe ‘TMC’ naho undi akaba umubyinnyi ‘Platini’.

Akomeza avuga ko u Rwanda rufite impano nyinshi mu buhanzi butandukanye ariko abazifite batazi kuzibyaza umusaruro. Ahubwo ko usanga kenshi bashaka kwigana ibyo mu mahanga kandi uko babikora kose batarusha bene byo.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Adams nturataramira aho TETA DIANA MASAMBA, MISS SHANEL, LIZA Nawe ubwawe ntuzi ibyubuvuga ngo JAY POLLY hhhhh urahuzagurika kabisa.

  • Ariko aka gasore ngo ni Adams kigize igipinga cy’ibintu byose ni gati ki?
    Ko kajora iby’abandi bakora ko ibyo gakora ntitwabibonye igihe bagafunga ra?

    Ubu ntiwemera Mavenge, ntiwemera Samputu, ntiwemera Mariya Yohana, ntiwemera Teta, ntiwemera Masamba, ntiwemera Christopher? Ese ubundi Imana yo urayemera?

    Jya woroshya musore, concentra kubyawe ukora wishyira imbaraga kubyo abandi bakora, unaskia? kandi turiya twana tw’udukobwa utwitondemo tutazongera kukuraza ku gikarito burigade. Sawa courage

    • Jye sinakurikiye byinshi kuri Adams yemwe n’umuziki wo mu Rwanda nta byinshi nawuvugaho, ariko reka tuganire dukore deep analysis tugenzure neza tureke ubufana, Bariya ba Dream boys na Uraban boys uvanyemo bariya basore yavugaga niho mwabona ko Adams avuga ukuri, Ariko mwari mwumva live ya King James, Knowless (izina niryo muntu)? Ku ruhande rumwe ndemeranya nawe ku rundi batatu ni bacye cyane hari n’abandi atavuze bafite inganzo ariko abenshi mu biyita abahanzi mu Rwanda nta kigenda tooo ni baririmbyi si abahanzi. Bakwiye gufata igihe gihagije bakanoza inganzo yawe.

    • Mujye mwumva context mureke ubufana bwa nta kigenda, abahanzi benshi barashishura which is very bad, ubundi aho kumutera amabuye nibamubeshyuze bakoresheje ibihangano byabo, Adams iyo avuze ko bashishura ni uko ahita akwereka origil weho ubihakana garagaza ikinyuranyo cy’ibyo avuga. Yego Hari n’abandi bahanzi babizi ariko icyo mushyigikiraho ni uko muri rusange umuziki nyarwanda cyane cyane izi nzaduka z’ingirwabahanzi si umwimerere.

  • Nyugakabye, buriya nta n’ubwo wemera mariya Yohana, Samputu, Senderi. None se n’ubwo yafunzwe, Kizito ntabwo umwemera. Cecile Kayirebwa se?

  • adams urinjiji. ubugirango uvugwe gusa suko bahiga hit

  • Njyewe ndabona abantu batanze comments mwibanze kubyo yavuze byababaje kuko mubikunda, ariko mwibagiwe kubanza kumenya aho ukuri kwa Adams guheherereye. Nanjye kera najyaga numva abantu benshi bamuteraho amahane bamwe bavuga ko avuga ukuri abandi ngo arakabya, ntangira gukurikira ikiganiro cye. Mbese mwari muzi ko iyo anenze indirimbo umuhanzi yashishuye, ashyiraho n’iya original kugira ngo yemeze ukuri kwe? ikindi kandi njyewe mushima n’uko byibura yarakaje abahanzi biwacu nabo bakigaya bakava ku gucuranga playback bakitoza live, iyo atabikora????
    Akenshi impamvu tutamenya ko abahanzi bacu bashishuye indilimbo n’uko tutajya gucukumbura iyo kure aho abahanzi bo bashakira (urugero: hari abahanzi bajya gushakisha indirimbo zo mu birwa bya kure nka Ile-Caledonie, Ile Maurice, cg indilimbo zo mu Cyespanyole) kandi ntibaba bakeneye kumva amagambo, ikingenzi n’injyana ya muzika ubundi akikorera aye magambo, ibyuma bikadunda etc etc,
    hari n’abo numvise bashaka indirimbo zo mu myaka ya kera cyane (1920,1930…) bakazijyanisha n’injyana n’ibyuma by’ubu maze twebwe kuko tutazigera tumenya ko izo ndirimbo zigeze kubaho mbere tukemera.

    Naho abavuga ngo “Cecile, Samputu, Mavenge, Yohana Mariya….” ese ubwo niba mukurikira ikiganiro cy’uyu mutype mwibagiwe ko aba avuga abahanzi bato bashya, kandi bitwa ko bagendana n’urubyiruko?!

  • Dj Adams koko utirengaje ntabwo wemerako TA(TUYISENGE ANICET SEZIBERA)ari umuhanzi?

  • Ahhhhh ntabyawe wowe wihaisesengura mubyudasobanukiwe uziko usekeje

Comments are closed.

en_USEnglish