Nta pfunwe nterwa n’iterambere rya mugenzi wanjye- Social Mula
Social Mula umwe mu bahanzi b’abahanga bazamutse vuba bagahita bagira amazina akomeye mu muziki bakiri bato, avuga ko adashobora kuba yaterwa ipfunwe ry’uko abonye mugenzi we arimo gutera imbere kumurusha.
Ahubwo ngo biri mu bituma arushaho kwitekerezaho akareba aho ibyo akora ntibicemo bipfira. Bityo bikaba byanamuha isomo ryo kumenya uko isko ry’umuziki rihagaze.
Yamenyakanye cyane mu ndirimbo yise ‘AbanyaKigali’ yanatumye arushaho kugira umubare munini w’abafana. Aza gukora izindi zirimo, Agakufi, hasange ndetse n’izindi nyinshi.
Social Mula yabwiye Umuseke ko isaha yo kuba yagira intambwe runaka igaragarira buri wese itaragera. Gusa ko intumbero afite ari ukuzakora amateka mu mpinduka za muzika nyarwanda.
Ati “Buri muntu ku isi agira igihe cye cyo kubaho neza cyangwa se nabi. Nta n’umwe uzasanga yaravutse neza akarinda asaza akibayeho neza. Ariko ibyo byose biraharanirwa”.
Akomeza avuga ko imikorere ye y’umuziki nubwo kenshi idakunze kuba yagaragarira abantu bose, ariko inzira arimo guharura izamugeza aho yifuza kuzagera.
Mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo yise ‘Ku ndunduro’. Iyo ndirimbo yakoze mu njyana ya R&B yavuze ko ari imwe mu ndirimbo yakoze ivuga ukuri ku buzima bwe busanzwe.
https://www.youtube.com/watch?v=QONT4DhSsP8
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Sawa kabisa courage
Comments are closed.