Miss Shanel wo mu muziki ni muntu ki?
Nirere Ruth Shanel cyangwa se Miss Shanel nk’uko yamenyekanye cyane muri muzika nyarwanda, yavutse tariki ya 26 Ukwakira mu 1985, bivuga ko ubu afite imyaka igera kuri 31.
Miss Shanel yatangiye kuririmba mu 1998 akiri mu mashuri yisumbuye ahera ku ndirimbo zavugaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mu 2004, Miss Shanel yatsindiye igihembo ku rwego rw’Intara mu marushanwa ya Never Again. Icyo gihe indirimbo ze zagaragaye ku rutonde rw’izihatanira PAM Awards.
Yaje kugaragara mu ba Judges ‘Abagize akanama nkemurampaka’ mu mwaka wa 2009 na 2010 hatoranywa abahanzi bazitabira irushanwa ryaberaga muri Kenya rya ‘Tusker Project Fame’.
Shanel ufatanya umuziki no gukina filime, yakunzwe cyane muri filme ebyiri arizo ‘Le Jour Où Dieu est Parti en Voyage (The Day God Walked Away) mu 2008 hamwe na Long Coat mu 2009.
Iyi filime yo mu 2008 niyo yamuhesheje gutwara igihembo cy’umukinnyi wa filime witwaye neza mu 2009 muri ‘Thessaloniki International Film Festival’ yabereye mu Bugereki ‘Greece’.
Aza no kwitabira irindi serukiramuco ryo muri ‘Slovakia’ ryitwaga Bratislava International Film Festival. Muri 2010 yagiye n’iryo muri Kenya ryiswe ‘Kenya International Film Festival’.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 nibwo Nirere Shanel yabonye buruse yo kujya kwiga ibya muzika mu Bufaransa ku ishuri rya CESMD (Le Centre d’études supérieures musique et danse de Poitou-Charentes).
Byari nyuma y’amahugurwa no gutoranywa nk’uzi kuririmba ku giti cye na Jacques-Greg Belo inzobere yo muri Goethe Institute ifite n’ishami ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali.
Ku itariki ya 02 Kanama 2014 nibwo yakoze ubukwe n’umufaransa Guillaume Favier. Uwo mugabo akaba yari amaze igihe mu Rwanda akurikirana ibikorwa bya Miss Shanel bijyanye na muzika.
Muri Nzeri 2015 nibwo Miss Shanel na Guillaume Favier babyaye umwana wabo w’imfura. Nyuma yo kwibaruka, yongeye gusubukura ibikorwa bya muzika aho aherutse mu Rwanda mu gitaramo cyabereye muri Serena Hotel.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ntibamubeshyeraga ngo ararwaye ra!?
ntabwo mbonye aho yavukiye, aho yakuriye aho yize, icyo yize uwamubyaye,uwamureze, uwamukujije, uwamuranze (umuranga) ayo yakowe uwamwigishije gucuranga; gusa iyi nkuru igaragaza igihe yavukiye aho yacuranze, ibyo yacuranze, Film yakinye aho yzikiniye uwamurongoye.ndacyibaza Nirere Ruth Shanelle ni muntu ki? nsubiza.
ariko abanyarwanda twabaye dute koko ibindi njye numva bitatureba usibye gukunda amatiku,ti ayo yakowe,nibindi ibyo usomye munkuru numva bihagije,courage rata Channel.
ubuse mubyukuri uyu munyamakuru wakoze iyi nkuru arabona yaduhaye amakuru yuzuye?ntiwavuga umuntu uwo ariwe utavuze aho yavukiye,amazina yababyeyi be,aho yize…!!!amakuru watanze nrahagije kugirango tumenye Shanel ni muntu ki
Ngo ni muntu ki?ubwose wowe wanditse iki nkuru iyo ugiye muri interview wivuga gute?utavuze aho wavukiye kweli hahahah ndagusetse.nabandi bagusetse sinjyevgusa.wowe Joel
Comments are closed.