Cameroun: Imwe mu modoka z’abarinze Samantha Power yagonze umwana arapfa
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ubwo yari mu rugendo ajya muri Cameroun kuganira n’abayobozi ku kuntu bakomeza guca intege umutwe wa Boko Haram, imodoka ya gatandatu muri rukurikirane rw’izari zirinze Ambasaderi wa USA muri UN, Samantha Power yagonze umwana w’umuhungu arapfa.
Uyu muyobozi yahise yihutira gusaba imbabazi ababyeyi b’umwana kandi avuga ko ababajwe n’ibibaye.
Samantha yagize ati: “Mbikuye ku mutima ndihanganisha umuryango wagize ibyago.”
Umwe mu babonye iyo mpanuka yavuze ko umwana wagonzwe yari kumwe na bagenzi be bari kwambuka umuhanda nyuma baza guhura n’imodoka ya gatandatu iramugonga, ahabwa ubuvuzi na Ambulance yari ikurikiye izi modoka ariko arapfa.
Ibi byabereye hafi y’inkambi y’impunzi zahunze Boko Haram imaze imyaka ihungabanya umutekano muri Nigeria no muri Cameroun.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP bivuga ko Abayobozi muri Amerika ntacyo baratangaza ku kuba bagenera impozamarira abo mu muryango wa nyakwigendera.
Uyu mwana witabye Imana, iwabo batuye mu mujyi mutoya Makolo, muri Cameroon.
Izi modoka zagonze uyu mwana zirukaga cyane, ariko iyamugonze ngo banje guhagarara akanya gatoya nyuma itegekwa gukomeza n’abo mu nzego z’umutekano za America, kubera ko aho hantu nta mutekano wizewe uhari.
Samantha ageze mu nkambi yavuze ko Amerika yiteguye gufasha buri wese urwanya Boko Haram.
Umutwe wa Boko Haram watangiye ibikorwa byawo muri 2009 muri Nigeria ariko ubu umaze kugera muri Cameroon, Chad no muri Niger.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
2 Comments
ubwo iyi nayo ni inkuru kuko ari samantha power…cyangwa n uriya mwana ?
uyu mwana arambabaje kweli imana imwakire
Comments are closed.